RFL
Kigali

Ni iyihe mpamvu iri gutuma Kylian Mbappé atinda gutangaza ko azerekeza muri Real Madrid?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2024 13:40
0


Kylian Mbappé akomeje gutinza ibyo gutangaza ko azerekeza mu ikipe y'inzozi ze ya Real Madrid nyuma yo gutandukana na Paris Saint-Germain gusa hari impamvu.



"Abantu bazamenya ahazaza hanjye mbere y'irushanwa rya Euro. Ndatuje cyane kuri byo ”.

Kuvuga ahazaza hanjye ntabwo bikiri ingingo nini mu ikipe, nta muntu ukibimbazahoNshaka kuzaba ndi muri Euro n'umutwe utuje, niteguye gukora ibintu bikomeye”

Ayo ni amagambo Kylian Mbappé yatangaje ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ahazaza he avuga ko azahatangaza mbere y'irushanwa rya Euro rizakinwa guhera taliki 14 z'ukwezi kwa 6 kugeza 14 z'ukwa 7.

Ni ihiye mpamvu uyu mukinnyi atinda gutangaza ahazaza he?

Benshi bari kwibaza impamvu Kylian Mbappé atinda gutangaza ko azasinyira Real Madrid kandi bigaragara ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain.

Icyatumye uyu mukinnyi abyirinda ni ukubera ko hari amahirwe y'uko Paris Saint-Germain akirimo yacakirana na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2023-2024.

Ikipe ya Real Madrid yatomboye Manchester City muri 1/4 cya Champions League,ubwo bivuze ko iramutse iyisezereye igahura nizava hagati ya FC Bayern Munich na Arsenal muri 1/2 ubundi nayo yayisezerera ikagera ku mukino aho byashoboka ko yahura na Paris Saint-Germain mu gihe yaba yasezereye FC Barcelona muri 1/4 ndetse ikanasezerera izava hagati ya Atletico Madrid na Borussia Dortmund muri 1/2.

Baramutse bahuye yaratangaje ko azayerekezamo,ntabwo byaba bisa neza ndetse n'abafana ba Paris Saint-Germain bashobora kumushinja ubugambanyi.

Mu gihe Real Madrid yasezererwa muri iri rushanwa cyangwa bikaba kuri Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé azahita abitangaza.


Kylian Mbappé wanze gutangaza ko azerekeza muri Real Madrid mu gihe bigishoboka ko bazahurira muri  UEFA Champions League








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND