Abakinnyi ba AS Kigali bemeye gusubukura imyitozo bitegura umukino wa shampiyona w'umunsi wa 25.
Tariki
15 Werurwe, nibwo abakinnyi b'ikipe ya AS Kigali, bahagaritse imyitozo
bavuga ko batazongera kwitabira akazi mu gihe bazaba badahawe umushahara nibura
w'amezi abiri muri atatu baberewemo. Ibi bimaze kuba, AS Kigali yabaye nk'itakira
umujyi wa Kigali ariko ubuyobizi bubabwira ko amafaranga bari bemerewe yamaze
gushiramo.
Ubuyobozi
bwa AS Kigali bwaje guhitamo gutuza ndetse buri wese ubona ko asa naho nta
gisubizo afite ku cyifuzo cy'abakinnyi. Nyuma yo kubona bigoranye, Shema Fabrice
wahoze ari umuyobozi wa AS Kigali ndetse akaba ari no muri komite y'iyi kipe
yaje gusaba abakinnyi gusubukura imyitozo, ubundi akazabihembera.
Shema
yabwiye abakinnyi ko kuri uyu wa mbere abahemba ukwezi kumwe, ubundi mu mpera
z'iki cyumweru nabwo akabaha ukundi kwezi.
Abakinnyi
bemeye uyu muyobozi ko bagomba kwitabira imyitozo ndetse ikipe ikaba
iribukorere ku kibuga cyo hanze cyo kuri Tapi itukura kuko muri Kigali Pele
Stadium basanzwe bakoreramo, harimo ibikorwa rwa bya Leta.
As
Kigali izasura ikipe ya Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 25 uzaba kuri iki
cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.
TANGA IGITECYEREZO