Umukinnyi wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Aurelien Tchouameni yazamuye ibitekerezo n’inkuru nyinshi nyuma y'uko atangaje ko yatangiye kumva umuziki wa Davido afite imyaka 10.
Aurelien wari umwe mu bitabiye ikiganiro cya The Bridge hamwe n’abarimo Davido, Cindy Bruna na François-Henry Bennahmias wahoze ayobora Audemars Piguet.
Yumvikanye avuga uburyo yatangiye gukunda ibihangano bya Davido mu myaka myinshi ishize ubwo yarafite imyaka 10 y’amavuko.
Mu magambo ye Aurelien yagize ati”Guhera mu myaka ishize ubwo narimfite nk’icumi, ni bwo natangiye kumva ibihangano bya Davido.”
Bikaba ari ibintu byatunguye abari kumwe n’uyu
mukinnyi na Davido ubwe ati”Imyaka 10?” Abandi nabo bari kumwe bati”Ushatse
kuvuga ko Davido ashaje.”
Aurelien asaba ko batabifata nabi ko ari ko
kuri abafana nabo bahereye aha batangira kwibaza ku byatangajwe n’uyu mukinnyi
bavuga ko bitumvikana.
Nka Dannie yumvikanye agira ati”None se
Davido ubwo afite imyaka ingahe.”
Nald ati”Davido yishyuye amafanga angana iki
uyu muntu koko.”
Ariko ntabwo Aurelien ari kure y’ukuri kuko
uyu mukinnyi yabonye izuba muri 2000 mu gihe Davido yinjiye by’umwuga mu muziki
muri 2009.
Mu minsi ishize Davido akaba aheruka
kwifashisha abakinnyi batandukanye ba Real Madrid mu ndirimbo ‘Away’ inagaragaramo
amashusho mato yafashe ubwo yari mu Rwanda mu birori bya Trace Awards.Aurelien yavugaga ko ku myaka 10 yumvaga Davido byatunguranye guhera kubo bari kumwe mu kiganiro
Davido yumvikanye yibaza niba koko Aurelien yarafite imyaka 10 dore ko ubabonanye wagira ngo bari mu myaka imwe
Umunyamideli Cindy Bruna ari mu bahuriye mu kiganiro na Aurelien na Davido
TANGA IGITECYEREZO