Muri Gicurasi 2024 hitezwe iserukiramuco ryatumiwemo abahanzi bakomeye hafi ya bose muri Afurika y’Iburasirazuba barimo Lij Mic umuraperi ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.
Ushobora kuba ujya wumva Ethiopia ugatekereza ahanini ku bindi birimo
nko kuba ari igihugu Meddy yakuyemo umugeni, Miss Nishimwe Naomie akaba agiye
kugishyingirwamo n’ibindi bitewe n’igisata cy’ubuzima ubarizwamo.
Gusa burya kino gihugu gifite umuziki uteye imbere, ndetse byatumye
abateguye iserukiramuco rya Colors Of East 2024 rizaba kuwa 23 na 26
Gicurasi 2024 i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, babatekerezaho.
Mu batumiwe harimo abahanzi nyarwanda batatu barimo
The Ben, Li John na Onyx bose bitezweho kuzahagararira u Rwanda neza.
Hatumiwemo kandi Diamond Platnumz witezweho kuzatigisa
Capital One Arena izakira iri serukiramuco, gusa mu bandi bazaba hafi y’uyu
muhanzi harimo umuraperi Lij Mic ari na we tugiye kugarukaho.
Amateka
ya Lij Mic inararibonye mu by’ikoranabuhanga waje kuvamo umuraperi n’umuhanga
mu gutunganya umuzikiMichael Taye [Lij Michael/Faf] ni umuhanzi ukomoka muri Ethiopia
wamamaye mu njyana ya Hip Hop, byanatumye agaragaza iki gihugu nka kimwe mu
bikomeye mu muziki.
Yabonye izuba kuwa 19 Gashyantare 1986. Yasoreje amashuri abanza
muri Andenet aza gukomereza Kaminuza mu ishami rya IT, ari nabyo yakoragamo
mbere yo kwinjira mu muziki.
Lij yamenye ko afite impano mu birebana n’umuziki ubwo yari
umushyushyarugamba w’umwuga [MC]. Yaje gukunda cyane imyidagaduro birangira yisanze ahuza Hip Hop n’injyana gakonda
za Ethiopia.
Kuva icyo gihe uyu mugabo yatangiye kunyura benshi mu muziki mu
njyana zitandukanye yaba mu mirapire, imirongo ayihuza neza ndetse yaniririmbana
nabyo bikizihira benshi.
Muri 2016 ni bwo yaje gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise ‘Zaraye Yehun Nege’ ugizwe n’indirimbo 15, zose zari zikoze mu njya ya Hip Hop. Ni umuzingo wageze kure mu buryo bugaragara.
Uyu mugabo akundirwa imyandikire n’uburyo yitwara ku rubyiniro. Yaje gutangira gukora uruhererekane rw’ibitaramo mu Burayi aza no gutumirwa muri Coke Studio Africa yitabiriye inshuro zigera kuri 4 mu myaka itandukanye.
Yahataniye ibihembo bya MTV Music nk'umwe mu bahanzi bihagazeho
muri Afurika, akaba amaze kwigwizaho abafana benshi birushaho gushyira
ku rundi rwego ibikorwa bye.
Lij Michael ni umuhanga mu bijyanye no gutunganya
indirimbo aho ari we ubwe witunganyirije umuzingo wa mbere.Ari mu bitezweho kuzagaragaza ko Afurika y'Iburasirazuba ifite umuziki mwiza
Lij Mic akundirwa ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop, uko yitwara ku rubyiniro n'imyandikire ye
Ari muri bacye babashije guhatana mu bihembo bya MTV Music muri Afurika
Iserukiramuco rya Colors Of East ritegerejwe na benshi mu mpeshyi
TANGA IGITECYEREZO