Kigali

Dr. Dre yahawe inyenyeri ye muri 'Hollywood Walk Of Fame'- AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/03/2024 18:49
0


Umunyabigwi mu muziki, Dr. Dre, yahawe inyenyeri muri ''Hollywood Walk Of Fame' ashimirwa ubwitange mu kubaka injyana ya 'Rap', ndetse yaraherekejwe n'ibyamamare yazamuye birimo Snoop Dogg, 50 Cent hamwe na Eminem.



Andrew Rornell Young wamamaye ku izina rya Dr. Dre mu muziki, ni umuraperi akaba n'utunganya umuziki kabuhariwe wabitangiye kera ubwo yabarizwaga mu itsinda rya 'N.W.A' yarahuriyemo n'ibihangange nka Ice Cube, Eazy E, MC Ren n'abandi.

Dr. Dre uretse kuba azwiho kuba yaragiye atunganya indirimbo z'abahanzi bakomeye barimo na Tupac Shakur, ndetse nawe agakora indirimbo zakunzwe mu myaka yashize, azwiho kuba yarazamuye abaraperi bakomeye barimo Snoop Dogg, 50 Cent na Eminem.

Uyu muraperi akaba n'umushoramari wanigeze guca agahigo ko kuba umunyamuziki wa mbere w'umwirabura utunze Miliyari y'amadolari, yahawe icyubahiro anashimirwa uruhare rwe mu muziki maze ahabwa inyenyeri y'izina rye muri 'Hollywood Walk of Fame'.

Dr. Dre yahawe inyenyeri muri Hollywood Walk Of Fame

Hollywood Walk of Fame ni ahantu hashyirwa inyenyeri zanditseho abanyabigwi mu myidagaduro mu ngeri zitandukanye. Hazwi nka The Walk of Fame ireshya na Kilometero ebyiri na metero ijana, iherereye mu Burasirazuba bushyira Uburengerazuba ku muhanda wa Hollywood Boulevard muri Los Angeles, California. Inyenyeri zimaze kuhashyirwa zirenga ibihumbi bibiri na Magana atandatu (2,600). Kuri ubu hongewemo n'inyenyeri ya Dr.Dre.

Inyenyeri y'izina rye yashyizwe ahajya amazina y'abanyabigwi bageze kubikorwa by'indashyikirwa i Hollywood

Inyenyeri ya Dr Dre yashyizwe iruhande rw'inyenyeri ya Snoop Dogg yahawe mu 2018. Ibi ni nabyo Dr Dre w'imyaka 59 yakomojeho mu ijambo rye yagize ati: ''Birandenze kuba abana twakuranye muri karitsiye imwe ya Compton twese twarabaye intwari ndetse n'amazina yacu agashyirwa ahantu hegeranye by'iteka. Ubwo twinjiraga mu muziki kiriya gihe ntanumwe muri twe waruziko tuzagera aha''.

DR. Dre ubwo yavugaga ijambo nyuma yo kwakira inyenyeri ye


Byari ibyishimo kuri Dr. Dre na Snoop Dogg bafite inyenyeri zegeranye muri 'Hollywood Walk Of Fame'

Dr. Dre umaze kwibikaho ibihembo 8 bya Grammy Award ndetse kaba afite n'igihembo yitiriwe muri Grammy, yasoje ijambo rye ashimira abantu bamubaye hafi barimo n'umuryango we ndetse anashimira bagenzi be b'abaraperi bafatanyije ngo bazamure iyi njyana.


DR. Dre yaherekejwe n'abaraperi yazamuye nka Eminem, Snopp Dogg na 50 Cent

Ubwo Dr. Dre yahabwaga iyi nyenyeri, yaragaragiwe n'abaraperi yazamuye nka Snoop Dogg, Eminem na 50 Cent aho bose bagiye bavuga ijambo bashimira uyu mugabo wabafashije kumenyekana, dore ko bose bahurije ku ijambo ngo ''Iyaba atari kubwa Dr.Dre ntitwari kuba tugeze aha'.


Dr. Dre yafashe ifoto y'urwibutso arikumwe n'abana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND