Ibikorwa byo gusura inzibutso biri mu biba biteganijwe mu bihe byo kwibuka ndetse bikaba byiza ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gihe u
Rwanda n’isi bitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umbrella TVET School Kabarore basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi w’iri shuri Nshimiyimana Theogene yagize ati: ”Twungutse byinshi abanyeshuri bacu batari bazi, ibi kandi
bishimangira ko turi abavandimwe biyemeje kubana no kubaka u Rwanda rushya.”
Bamwe mu banyeshuri basuye uru rwibutso bagarutse ku byo bahakuye bagiye gusangiza abandi. Kwizera Fabien ati: ”Nk’imbaraga z’igihugu, tuba dushaka kumenya amateka yaranze u Rwanda. Aha rero twahungukiye ubumenyi bwisumbuye.”
Mugenzi we Benegusenga Chance ati: ”Kumenya amateka u
Rwanda rwaciyemo ndetse n’aho rugeze ubu ni inyungu zikomeye, nk’urubyiruko dukwiye
gutahiriza umugozi umwe tukarwanya abashaka kugoreka amateka.”
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Umbrella rihereye mu Murenge wa Kabarore, AKarere ka Gatsibo mu Intara y’Iburasirazuba.
Ubuyobozi n'abanyeshuri ba Umbrella TVET School basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Abanyeshuri batangaje ko bungutse ubumenyi batari bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Gusura inzibutso ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi mu kurushaho gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
U Rwanda n'Isi muri rusange baritegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
TANGA IGITECYEREZO