Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze urubyiruko rw'abanyeshuri aho rukorera imyidagaduro yo ku mucanga barukoresha ibizamini byo kureba abafite ubushobozi bwo kuba Abapollisi .
Polisi ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika,yavumbuye uburyo budasanzwe bwo gushakisha urubyiruko yinjiza mu gipolisi cyayo . Abapolisi bagagaraye barimo gukoresha igeragezwa n' imyitozo ngororamubiri urubyiruko rwarimo kwidagadura ku mucanga kugira ngo babinjize mu gipolisi.
Mu cyumweru gishize nibwo abanyeshuri bari mu kiruhuko bari bari mu myidagaduro ikorerwa ku mucanga hafi y'ikiyaga muri Leta ya Florida ,Polisi yabasanze muri iyo myidagaduro bakoraga bakora mu biruhuko bahabwa imyitozo ngororamubi ndetse n'indi iyo myitozo yo kureba ubushobozi bafite bwatuma bakora neza umwuga w'igipolisi ndetse bivugwa ko abatsinze iryo geragezwa bagomba kwinzizwa mu gipolisi.
Ubwo buryo bushya bwo gufatirana abanyeshuri bibereye myidagaduro bagakoreshwa ibizamini byo kureba niba bashobora kwinjizwa muri Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntihatangajwe mpamvu Polisi ibukoresha cyangwa ngo hatangazwe niba bugiye gusimbura uburyo busanzwe bukoreshwa mu guhitamo abanjizwa mu gipolisi cyabo .
TANGA IGITECYEREZO