RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye impano ya mudasobwa buri mwana witabiriye irushanwa rya First Lego League

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/03/2024 17:25
0


Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye amarushanwa ya First Lego League, yavuze ko buri mwana wayitabiriye amwemereye impano ya mudasobwa.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemereye impano za mudasobwa abanyeshuri bose bitabiriye irushanwa ryo gukora robots no guhanga udushya hakoreshejwe ubwenge buhangano AI (Artificial Intelligence) yiswe "First Lego League". Yabitangarije muri Intare Conference Arena mu karere ka Gasabo, ahaberaga amarushanwa yiswe First Lego League mu mujyi wa Kigali. 

Umukuru w'Igihugu yavuze ko buri munyeshuri witabiriye aya marushanwa agomba guhabwa mudasobwa kandi ikaba itari iteganyijwe mu ngengo y'Imari ya Minisiteri y'Uburezi na Ministieri y'Ikoranabuhanga no guhanga udushya (Innovation), ahubwo akaba ari impano abahaye ndetse izo mudasobwa zikazagurwa mu mafaranga ye bwite. Aba banyeshuri basazwe n'ibyishimo kubera iyi mpano y'agatangaza bahawe.


Amarushanwa ya First Lego League yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ikoranabungana na Inovasiya. Ayo marushanwa y’abanyeshuri mu bijyanye na ROBO (Robotics), ndetse n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) yatabiriwe n'abanyeshuri bo mu Rwanda n’abanyeshuri bahagarariye ibihugu byabo baturutse ku mugabane wa Afurika nka Botswana, Nigeria na Uganda.


Dr Mbarushimana Nelson umuyobozi wa REB nawe yagejeje ijambo ku bitabiriye First Lego League 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND