Kigali

Ishimwe Anicet wari kuzavamo Messi w’Abanyarwanda, ashobora kureka umupira ku myaka 21

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/03/2024 13:02
1


Ishimwe Anicet uri mu bakinnyi bato b’Abanyarwanda batangaga icyizere ashobora kureka umupira bijyanye n’ubuzima ari kunyuramo nyuma yo gutandukana na APR FC.



Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inkoni y’umwana ishira dondi dondi. Uyu mugani bawuca bashaka kuvuga ko ibintu bigenda bigushiraho gake gake bikarangira byose birangiye.

Uyu ni wo mugani kandi umuntu yacira Ishimwe Anicet wari ufitiwe icyizere n’Abanyarwanda bitewe n’impano idasanzwe yo gukina umupira afite, ariko kugeza ubu ibintu bikaba bitameze neza kugeza n'aho ashobora kureka ruhago burundu kandi byaratangiye gake gake.

Byatangiye ubwo ikipe ya APR FC yafataga umwanzuro wo gusubira kuri politiki yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bikaba ngombwa ko hari abakinnyi bari bayisanzwemo  badatanga umusaruro uhagije bayisohokamo.

Muri abo bakinnyi hari harimo Ishimwe Anicet ariko we bitewe nuko yari agifite amasezerano y’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse akaba afite n’impano idasanzwe  yahawe amahirwe yo gutizwa muri Mukura VS nk'uko byari byagenze no kuri Manishimwe Djabel ariko uyu mukinnyi ntiyigeze abikozwa yarabyanze ahubwo ahitamo ko yasesa amasezerano.

Nyuma yaho byaravuzwe cyane ko ashobora kujya gukina mu ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia dore ko yari yagiye no kuyikoramo igeragezwa ariko birangira byanze agaruka mu Rwanda.

Benshi batekerezaga ko niba Ishimwe Anicet yaranze kujya gukinira Mukura VS ashobora gushaka indi kipe yo mu mujyi wa Kigali ubundi akaba yayikinira nk'uko byagenze kuri Mugunga Yves nawe watandukanye na APR FC gusa  akajya muri Kiyovu Sports ariko we bigera aho shampiyona itangira gukinwa nta kipe afite. 

Muri iyo minsi yajyaga ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze ari gukorera imyitozo iwabo mu rugo yerekana ko nubwo ntabwo afite akina bitamubuza gukora ariko  ibi ntabwo byamaze kabiri.

Ntibyadukundiye kuvugana n'uyu musore, ariko amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko uyu mukinnyi w’imyaka 21, kwakira ko yavuye muri APR FC byaramunaniye bikaba biri kumugiraho ingaruka. 

Amakuru avuga ko ari kugorwa n'ubuzima aho buri kuba bubi cyane, bigatuma yishora mu ngeso mbi ndetse ngo n’imwe mu mitungo yari yaraguze akiri mu ikipe y’Ingabo z’igihugu ari kuyigurisha gake gake, akaba asigaranye mbarwa.

Mu gihe ntagihindutse, ibyo gukina umupira bishobora kuba byararangiye ari mu ikipe ya APR FC kubera ko inshuti ze za hafi zikubwira ko atagitekereza ibijyanye no gukomeza gukina ruhago.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batangaga icyizere dore ko ari no mu bafashije ikipe y’igihugu "Amavubi" y’abatarengeje imyaka 23 ubwo yatangaga ibyishimo batsindira Libya kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, ibitego 3-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Usibye ibyo kandi no mu ikipe ya APR FC yagaragaje ko adasanzwe bijyanye n’ubugeni akorera ku mupira ndetse n’ibitego yagiye atsinda birimo n'ibyo abantu batazibagirwa yagiye akubita mukeba Rayon Sports.

Muri 2022 Ben Moussa wari umutoza wungirije muri APR FC yigeze kuvuga ko Ishimwe Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje amugereranya n’umunya-Brazil, igihugu benshi bafata nk’igicumbi cy’impano ya ruhago.

Uyu mukinnyi yazamukiye mu ikipe y’abato ya APR FC maze muri 2019 ku myaka 17 gusa azamurwa mu ikipe nkuru.

Ishimwe Anicet ari mu bakinnyi bababaje Rayon Sports bitewe n'ibitego yagiye abatsinda kandi yinjiye mu kibuga asimbuye 


Ishimwe Anicet no mu ikipe y'Igihugu yitwaye neza batsinda Libya kuri sitade mpuzamahanga ya Huye 



Nta gihindutse Ishimwe Anicet ashobora kureka ruhago burundu bitewe n'ubuzima arimo kugeza ubu 


Ishimwe Anicet ni umwe mu bakinnyi bari bafitiwe icyizere n'Abanyarwanda ko azagera kure bitewe n'impano idasanzwe afite yo gukina umupira w'amaguru 


Ishimwe Anicet ashobora guhagarika gucoga ruhago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimana theoneste1 year ago
    orara anict aratubabaje yakwigiriye muri marine akazamurimpano kobazamugura akobona inote





Inyarwanda BACKGROUND