Umunya-Kenya w'umunyarwenya ubimazemo igihe kinini, Mwalim Churchill [Churchill] yasembuye ibiganiro muri bagenzi be bakoresha urubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], ubwo yerekanaga agace k'ikiganiro Ruzindana Kelia witabiriye Miss Rwanda 2022 yakoze yitsa ku gisobanuro cy'ubwiza.
Aya mashusho yongeye kugarukwaho n'abakoresha imbuga
nkoranyambaga muri iki gihe, ariko yafashwe ubwo uyu mukobwa yari mu rugendo
rwo kwiyamamariza ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022, aho byaje kurangira
yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2022].
Ni mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, agerageza
kumvikanisha igisobanuro cyo kuba umuntu yabwirwa ko ari mwiza, no kuba
yabwirwa ko ari umwana mwiza.
Ati "Iyo umuntu akubwiye ngo uyu muntu ni mwiza
nkeka ko wenda aba agendeye ku bigaragara ariko hari ikintu kijya kincanga hari
igihe umuntu avuga ko uyu ni mwiza kubera ibikorwa akora noneho hari n'igihe
umuntu avuga ko ngo uri umwana mwiza..."
Aka gace gato k'iki kiganiro kashyizwe ku rubuga rwa X
rw'umunyarwenya Churchill kamaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 53. Uyu
munyarwenya wamamaye mu biganiro bitandukanye muri Kenya, ubwo yashyiraga hanze
iyi 'Video' yabajije abanya-Kenya niba basigaye bumva Ikinyarwanda.
Uruhumbirajana w'ibitekerezo byisukiranyije, ku buryo bamwe
mu bagabo bagiye bandika bagaragaza ko bemeranya n'ibyo Miss Ruzindana Kelia
yavugaga.
Ariko hari n'abandi bagiye bandika ibitekerezo, bavuga
ko binyuze ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona ubwiza bw'Abanyarwanda, ariko
ko iyo baje muri Kigali batajya bababona.
Ukoresha izina rya Super Morio yavuze ko ashingiye
kuri iki kiganiro cya Kelia Ruzindana igihe kigeze kugirango asure u Rwanda.
Akomeza ati "Ariko ikibazo cyanjye buri gihe ni iki, aba bakobwa umuntu
abasanga he iyo ageze muri Kigali?"
Ukoresha izina rya Bedan Ke ku rubuga rwa X, yabiteyemo urwenya avuga ko ashingiye ku byavuye mu nama yahuje abagabo bo muri Kenya ‘Ndemeza ko abagabo b'Abanya-Kenya bose bumva Ikinyarwanda."
Umukobwa witwa Luciah Muli Wambua we yagaragaje ko azi
neza ko abagabo bose bo muri Kenya bumva kandi bavuga neza Ikinyarwanda. Ni mu
gihe Patrick Kairo we yarebye inshuro 16 iki kiganiro 'kandi ndemeranya n'ibyo
yavuze byose ku ntambara ya Ukraine [Yateraga urwenya]." Ati "Ari
kuvuga mu ruhe rurimi."
George Best Njugunner we yavuze ko 'iyi n'iyo mpamvu
imyambaro ya Arsenal yanditseho Visit Rwanda'. West Wing we yabwiye
umunyarwenya Churchill ukurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 1 ku rubuga rwa X, ko
ashaka itike y'indege kugirango azasure u Rwanda mu gihe cya vuba.
Umunyarwenya Churchill yatangije ibiganiro byatumye
abanya-Kenya batangarira ubwiza bwa Kelia Ruzindana
Ruzindana Kelia ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda
2022 yabajijwe ku gisobanuro cy’ubwiza
Bamwe mu bagabo bo muri Kenya bagaragaje ko bumva neza ibyo Ruzindana yavugaga
Hari abagabo bibajije uko bigenda iyo baje mu Rwanda, kuko abakobwa beza bumva bavugwa batajya bababona
Ruzindana Kelia yegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco 'Miss Heritage' muri Miss Rwanda 2022
TANGA IGITECYEREZO