Umugabo w'imyaka 49 y'amavuko ukomoka mu gihugu cya Malawi yitabye Imana azira kujya mu marushanwa yo kunywa inzoga.
Uyu mugabo yitwa Billiat Moffat akaba akomoka mu gace ka Ntcheu mu gihugu cya Malawi. Ubwo yari kumwe na bagenzi be, batangiye guhiganwa kureba unywa inzoga nyinshi kurusha abandi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Face Of Malawi avuga ko uyu mugabo yaje kunywa ibizwi nka 'Shots' zigera kuri 42 z'inzoga z'inkorano birangira yituye hasi.
Nk'uko umuvugizi wa Polisi ya Ntcheu, Jacob Khembo yabitangaje, uyu mugabo akimara kurohayo aga 'Shot' ka 42 yahise agwa hasi maze ahita yihutishwa kwa muganga ariko agerayo umwuka wamushizemo.
Uyu mugabo yaje gupimwa basanga yitabye Imana azira kunywa inzoga nyinshi zikaze kandi zidafite n'ubuziranenge bwuzuye, bigakubitiraho nuko nta n'isukari yari yifitiye mu mubiri we hanyuma inzoga imaze kumugeramo ihita imugagaza.
Umugabo yitabye Imana azira kunywa inzoga nyinshi z'inkorano
TANGA IGITECYEREZO