Umufaransa Kylian Mbappe ntabwo azahagararira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu mikino ya Olympic naramuka agiye muri Real Madrid.
Biteganyijwe ko Kylian Mbappe azajya muri Real Madrid avuye muri Paris Saint-Germain ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye. Najya muri iyi kipe, ntabwo azakinira u Bufaransa mu mikino ya Olympic izabera i Paris.
Real Madrid yamaze kwandikira FFF ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa, ibasaba ko nta mukinnyi wayo uzajya mu ikipe y'igihugu kubera ko Olympic atari amarushanwa ategurwa na FIFA.
Kylian Mbappe yemerewe kuzakinira u Bufaransa muri Olympic, mu gihe azaba yahisemo kuguma muri Paris Saint-Germain, cyangwa akajya mu yindi kipe itari Real Madrid.
Nk'uko bigaragara mu binyamakuru nka L'Equioe na One Football, Mbappe azakina Olympic naguma muri Paris Saint-Germain cyangwa akajya ahandi hatari muri Real Madrid. Isi yose yamaze kwishyiramo ko Mbappe azajya i Madrid, dore ko yamaze kumenyesha Paris Saint-Germain ko atazongera amasezerano.
Kuba Real Madrid yarasabye FFF ko abakinnyi bayo batazajya muri Olympic, bisobanuye ako Abafaransa bakinira Real Madrid batazajya gukina iyi mikino izabera mu Bufaransa. Abo ni Eduardo Camavinga, Aurélien Tchouaméni na Ferland Mendy.
Mbappe najya muri Real Madrid, azabura amahirwe yo gukinira u Bufaransa muri Olympic
Kylian Mbappe naguma muri Paris Saint-Germain nibwo azakinira u Bufaransa mu mikino ya Olympic
Kylian Mbappe akomeje kuvugisha Isi, bibaza neza aho azerekeza
TANGA IGITECYEREZO