North West ni imfura ya Kanye west na Kim Kardashian, yavutse muri 15 Kamena ,2013, avukira Los Angeles muri California, kuri ubu afite imyaka 10, akaba afite barumuna be batatu.
Uyu mwana wamamaye
biturutse ku babyeyi be, afite imyaka
ibiri yatangiye kujya agaragara mu kiganiro cyitwa Keep it up with Kardashians,
agenda akurikirwa ku rukuta rwe rwa TikTok afatanyije na mama we rwitwa KimandNorth.
North West imfura y'umuraperi Kanye West YE, w'imyaka 10
y'amavuko yamaze guca agahigo kuri 'Billboard Hot 100' aho indirimbo yakoranye
na Se yitwa 'Talking' yinjiye kuri uru rutondo bikamugira umwe mu bahanzi
bakiri bato cyane bageze kuri uru rutonde rugibwaho n'abahanzi mbarwa.
Muri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 7, North West
niwe uririmbamo ikorasi yanatumye benshi bayikunda bitewe n'uburyo uyu mwana
yabashije kuyiryoshya mu ijwi rye.
Iyi ndirimbo yamaze kwinjira ku rutonde rwa 'Billboard Hot
100' rushyirwaho indirimbo 100 zikunzwe ku rwego rw'Isi.
Umwaka ushize ubwo mama we yaganiraga na Kourtney Kardashian
umuvandimwe we,yavuze ko umukobwa we akunda Se cyane ko aba yumva ari umubyeyi
mwiza ashaka kubana nawe kumurusha .
North west kuri ubu urigutera ikirenge mu cya Se umubyara, agiye gushyira hanze album ye yambere yise Elementary School Dropout, ibi yabitangaje
ubwo yari kurubyiniro na Se
Kim Kardashian na Kanye West bashakanye mu 2014, kuri ubu bafitanye abana bane,abakobwa 2 n’abahungu 2 ,bakaba barahanye gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ku myaka ye 10 agiye gushyira hanze Album ye ya mbere
North West ni inshuti ya Papa we cyane
Yabwiye Mama we ko akunda Se cyane yifuza no kubana na we
">INDIRIMO YATUMYE UYU MWANA TANDIKA AMATEKA
Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze
TANGA IGITECYEREZO