Umuhanzi akaba n’umusizi, Malaika Uwamahoro, yashyize hanze indirimbo igaruka ku bumuntu n’indangagaciro z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Buri mwaka tariki 11
Werurwe, hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umuryango wa Commonwealth
uhuriwemo n’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Kuri uyu munsi usobanuye
byinshi kuri uyu muryango, umunyarwandakazi wiyeguriye umwuga w’Ubusizi n’Ubuhanzi, Uwamahoro Malaika yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yakoraga mu nganzo agashyira hanze
indirimbo yahimbiye Commonwealth yise ‘We The People.’
Muri iyi ndirimbo
ikubiyemo amagambo akomeye, hari aho agira ati: “Dukeneye impinduka ibintu
ntibishobora kuguma uko byahoze, turasaba ingamba nshya, turasaba impinduka,
turasaba kumvwa.
Turi abaturge ba
Commonwealth, turi abantu bizera, dukeneye ubumuntu no guhagarara hamwe nk’umuryango
kuko turi abavandimwe. Twebwe abaturage ba Commonwealth twizera Demokarasi n’amahoro,
kandi nta na kimwe gishobora kudutandukanya.”
Malaika Uwamahoro wahoze
witwa Angel Uwamahoro wabonye izuba mu 1990, ni umukinnyi wa filime wavukiye mu
Rwanda, akaba umusizi, umuhanzi, n’impirimbanyi y’ubutabera. Kuri ubu, Malaika
atuye i Portland, Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bitewe n’ibyabaye mu
Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Malaika yahunganye na nyina
bahungira muri Uganda aho babaye imyaka igera kuri irindwi, hanyuma ajya muri
Amerika amarayo igihe gito aza kugaruka mu Rwanda mu 2001. Yabonye
impamyabumenyi y’ibijyanye n’amakinamico yakuye muri kaminuza ya Fordham, mu
mujyi wa New York.
Malaika, yamenyekanye
kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange
y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi.
Uyu mugore asanzwe ari
umukinnyi wa filime ukomeye wakinnye muri filime zirimo nka 'Notre Dame du
Nil', 'Loveless Generation' yayobowe na Thomas Petkovzki, 'Shake Hand with the
devil' n'izindi.
Usibye iyi ndirimbo y’umunsi
wahariwe Commonwealth yashyize yanze, Malaika asanzwe afite izindi zirimo ‘Black
Skin,’ ‘Stickin' 2 U,’ igisigo yise ‘How Many Times’ n’ibindi.
Kimwe n’ahandi ku isi,
u Rwanda narwo rwizihije uyu munsi, aho abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye
ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, bahuriye muri Pariki y’Ibidukikije ya
Nyandungu, ahatangiwe ubutumwa bugaruka ku guharanira ahazaza hahuriweho muri
uyu muryango.
Uyu munsi nyirizina
wahariwe umuryango wa Commonwealth, ni itangiriro ry’ibikorwa by’uruhererekane
bigiye kumara icyumweru bikorwa ku isi hose, birimo kwizera, inteko z’abaturage,
ibiganirompaka, umuhango wo kuzamura ibendera, ibikorwa by’umuco n’ibindi.
Uyu mwaka, Misa yo kwizihiza
umunsi ngarukamwaka wa Commonwealth uri kwizihizwa ku nshuro ya 75, bigiye
kubera ku rusengero rw’Abangilikani rwa Westminster Abbey ruherereye mu mujyi
wa Westminster, i Londres mu Bwongereza. Iyi Misa, yatangiye gukorwa kuva mu
1972, mu rwego rwo kwishimira abantu n’imico itandukanye y’ibihugu bigize
umuryango wa Commonwealth.
Kugeza ubu umuryango wa
Commonwealth, uhuriwemo n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage bangana na miliyari 2.4,
hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye isi. Ibihugu bigize Commonwealth biri ku mugabane
wa Afurika, Aziya, Uburayi na Pasifika. Ibi bihugu byose uko ari 54
biratandukanye cyane kuko bimwe ni binini cyane ibindi nibyo bito ku isi, mu
gihe harimo ibikize ndetse n’ibikennye cyane.
Umuhanzi akaba n'umusizikazi yashyize hanze indirimbo irata amashimwe umuryango wa Commonwealth
Reba hano indirimbo Uwamahoro Malaika yahimbiye umuryango wa Commonwealth
TANGA IGITECYEREZO