Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo, harimo na Social Mula watangiye gushyira hanze indirimbo zigize album
ye ya kabiri yise “Confidence’’.
Uyu muhanzi yashyize
hanze indirimbo yise “Amola” yahuriyemo n’uwitwa Lil Chance uri mu bahanzi bari
kuzamuka. Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza gusogongeza
abakunzi be album ye nshya.
Iyi ndirimbo iri muri
Afro Zouk, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bertzbeats, mu gihe amajwi yakozwe na
YC.
Social Mula yabwiye
Itangazamakuru ko umuntu yumvise iyi ndirimbo atahita yumva neza album ye ariko
uko azagenda ashyira hanze indirimbo abantu bazagenda banyurwa kandi bakumva
neza indirimbo ze nshya.
Ati: “Iyi ndirimbo ntabwo
yahita yerekana neza ishusho ya album, ariko abantu uko bazagenda bumva
ibihangano byanjye biyigize bazagenda bayisobanukirwa.”
Yavuze ko kuri ubu ari
gutegura guhita ashyira hanze indi ndirimbo mu minsi ya vuba, gusa ntiyavuga
igihe neza ahubwo agaragaza ko bizaterwa n’uko abantu bazakira iyi yashyize
hanze. Iyi album nshya ya Social Mula iriho indirimbo 12.
Uretse urukundo hariho
n’indirimbo imwe yo kuramya Imana, yashyizeho mu rwego rwo kuyishimira mu byo
yagiye anyuramo ariko ikamuba hafi.
Social Mula aheruka
kuvuga ko yayitabajeho abatunganya indirimbo batandukanye mu Rwanda barimo Knox
Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats mushya ari nawe wakoze “Amola”
yashyize hanze.
Iyi album kandi yakozweho
na Producer BassBoy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y’indirimbo enye.
Izi zirimo iyo yakoranye na Dokta Brain,Feffe Bussi ndetse n’undi muhanzikazi
witwa Wase; ndetse n’iye yahakoreye.
Social Mula avuga ko
impamvu yise iyi album ‘Confidence’ ari uko kwigirira icyizere ari cyo kintu
cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.
Ati: “Impamvu nayise 'Confidence' buri muntu wese akwiriye kwigirira icyizere, kugira ngo wumve ko ibintu uri gukora uri kubihamya, ubishoboye kandi n’abantu bigomba kubanogera. Ikindi kuri ‘Album’ hariho n’indirimbo nise ‘Confidence’.
Ni indirimbo
y’urukundo, ariko kuba album narayise iri zina hari impamvu nahereyeho, ariko
kwigirira icyizere mu kazi kanjye nicyo kintu kingize.”
Yavuze ko yari afite
amazina menshi yagombaga kwita iyi album ariko ‘Confidence’ rikamuzamo kenshi,
ndetse yanagisha inama abantu bayikoranye bakamubwira ari izina ryiza.
Tariki 23 Ugushyingo 2019
yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’, bivuze ko iyi album agiye gushyira
hanze muri uyu mwaka izaba ari iya kabiri mu rugendo rwe rwa muzika.
Dore indirimbo 10 nshya
InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z’icyumweru cya kabiri cy’umwaka
wa 2025:
1.
Amola – Social Mula ft Lil Chance
2.
Shenge – Juno Kizigenza
3.
Biramvuna – Alto
4.
Ndatangaye – Bosco Nshuti
5.
Warasenze ubura iki? – Emmy Vox
6.
Juju – Mulix
7.
Koloba – Kenny Edwin
8.
Single – Utah Nice
9.
Mon Bebe - Lisaa
10.
Sabi (Tranquility) – Ken Umu
TANGA IGITECYEREZO