Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, yegukanye Icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda Umufaransa, Clèment Tabur amaseti 2-0.
Wari
umukino wa nyuma wari witezwe na benshi, ukaba wabaye kuri iki cyumweru tariki
10 Werurwe, 2024. Abakinnyi bose bageze ku kibuga hakiri kare, dore ko umukino
watangiye ku isaha ya Saa Tanu z’amanywa ku kibuga byo muri IPRC-Kigali.
Abakunzi
ba Tennis mu Rwanda, bari bawitabiriye ku bwinshi, cyane ko wari wahuje
abakinnyi bakomeye mu mukino wa Tennis ku Isi.
Marco
Trungelliti wari waratsindiwe ku mukino wa nyuma mu Cyumweru cya Mbere cya ATP
Challenger 50 Tour na Kamil Majchrzak ukomoka muri Pologne, yorohewe n’umukino
w’uyu munsi. Uyu Munya-Argentine yawutsinze ku maseti 2-0 (6-4, 6-2) ahita
ahabwa igihembo cy’ibihumbi 5 y’Amadorari ya Amerika.
Mu
bakina ari babiri (Doubles), Thomas Fancutt na Hunter Reese begukanye Icyumweru
cya Kabiri cya ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda S.D Dev Prajwal na
David Pichler amaseti 2-0 (6-1, 7-5).
Iyi
mikino yatangiye tariki 26 Gashyantare, aho icyumweru cya mbere cyegukanwe na Kamil
Majchrzak atsinze Marco Trungelliti, ndetse uyu mukino wa nyuma ukaba waritabiriwe
na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.
Ni umukino wabanjirijwe n'imbyino gakondo ndetse n'abakinnyi bari bishimiye cyane
TANGA IGITECYEREZO