Kigali

Divine Uwa yakomoje ku kuba umubyinnyi nyarwanda asigaye yinjiza Miliyoni 1Frw mu kwezi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/03/2024 15:07
0


Divine Uwayezu [Divine Uwa] uri mu bahagaze neza muri iki gihe mu myidagaduro, yagarutse ku buryo uruganda rukomeje kuzamuka n’amafaranga akaba aboneka, akomoza ku babyeyi bahatira abana gukora ibyo badakunze.



Mu kiganiro na inyaRwanda, umwe mu bari bihagazeho muri iki gihe mu gisata cyo kubyina no kuyobora ababyinnyi, Divine Uwa, yagarutse kuri byinshi agera no ku ntambwe ikomeye ababyinnyi bamaze gutera.

Yagaragaje ko ubu umubyinnyi ukora neza yinjiza agera kuri Miliyoni y’amanyarwanda buri kwezi ati: ”Niba umubyinnyi aba mu nzu y’ibihumbi 200Frw mu kwezi akabasha kuyishyura.

Yambaye neza yakoresheje imisatsi urabizi tuba dushaka gusa neza, nabyo biragera mu bihumbi 200Frw. Hakazamo amafaranga y’ingendo nayo aba ari menshi cyane kuko turagenda cyane, kurya akeneye kuzigama.”

Avuga ku gaciro umubyinnyi w’umunyarwanda ahagaze muri iki gihe yagize ati: ”Ku mubyinnyi uhagaze neza, biba biri muri Miliyoni mu kwezi aba arimo.”

Ahereye ku kuba ubu asigaye yinjiza neza, yavuze ko ababyeyi bakwiriye kumva ko icyo umwana akunda akenshi ari cyo kizamutunga kurenza ibyo bamuhitiramo.

Yavuze ku babyeyi ati”Bakabaye bareka abana kuko buriya ikintu umwana akunze uramureka kuko buriya umubuza ikintu akunda aba amuhemukira.”

Akomeza agira ati: ”Kuko hari ubwo umujyana mu bindi bikanga kandi niba yikundiraga kubyina yari gukomeza kubyina bigakunda.”

Divine Uwa ari mu bakobwa bamaze kugwiza ibigwi aho indirimbo nyinshi zisohoka muri iki gihe ari we uyobora ababyinnyi bazigaragaramo na we akazigaragaramo.

Byinshi mu birori n’ibitaramo bikomeye bibera i Kigali ari mu babibyinamo. Hamwe n'abantu yagiye yunguka, afite gahunda yo gutangira kujya gukorera hanze.Divine Uwa afite abana yigisha kubyina anafasha muri uyu mwuga umunsi ku wundi aha yari kumwe n'umwe muri boDivine Uwa uri mu babyinnyi bihagazeho avuga ko afite indoto zo kuzatangiza ishuri ryigisha kubyinaUmwe mu bana bari gufashwa na Divine Uwa amaze guhagarara neza mu byo bakora 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND