Kigali

50 Cent arifuza ko Diddy ushinjwa guhohotera umusore afungwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/03/2024 8:19
0


Umuraperi w'icyamamare 50 Cent, umaze igihe yibasira Diddy ukomeje gushinjwa guhohotera abantu batandukanye barimo n'umusore, yatangaje ko yifuza ko Diddy afungwa akaryozwa ibyo yakoze ndetse yanivugiye ko ibyo ashinjwa ari ukuri.



Curtis Jackson umuraperi, umukinnyi wa filime akaba na rwiyemezamirimo wamamaye ku izina rya 50 Cent, ari mu byamamare bizwiho kuvugira aho no kutaniganwa ijambo. Uyu mugabo kandi amaze igihe kitari gito adacana uwaka na Diddy umaze gushinjwa guhohotera abagore n'abana b'abakobwa ndetse n'umusore umwe.

Mu mwaka wa 2023 kandi Diddy nabwo yajyanwe mu nkiko n'abagore batatu barimo Cassie wahoze ari umukunzi we, bose bamushinja kubafata ku ngufu. Iki gihe Diddy yahise yishura Miliyoni 30 z'Amadolari Cassie ngo ahagarike kumurega, ari naho 50 Cent yongeye kumwibasira avuga ko ibi bigaragaza ko ibyo ashinjwa yabikoze ndetse ko atazabasha kwishyura abantu bose bamushinja.

50 Cent akunze kwibasira Diddy basanzwe badacana uwaka

Kuri ubu 50 Cent yongeye kwibasira Diddy avuga ko akwiriye gufungwa vuba. Ibi yabivugiye mu gitaramo yakoreye mu mujyi wa Phoenix  ku wa Kabiri w'iki Cyumweru. Ubwo yari ari ku rubyiniro 50 Cent yafashe umwanya wo kuganiriza abafana ari naho yahise akomoza ku byo Diddy amaze iminsi ashinjwa.

Yagize ati ''Benshi murimwe muri kwibwirako ibyo Diddy ashinjwa ari ibinyoma ariko ni ukuri. Abamuzi n'abiboneye ibyo akora turabizi ko ibyo ashinjwa yabikoze. Nta buryo abantu bose baba bamubeshyera. Njyewe mfite ibyo nzi bikomeye yakoze niyo mpamvu mpamya ko n'abari bantu yabahohoteye. Umuntu wahohoteye umusore mugenzi we akwiriye gufungwa''.

Uyu muraperi yavuze ko ibyo Diddy ashinjwa ari ukuri kandi yifuzako afungwa

50 Cent uvuga ko Diddy yakoze ibyaha byinshi ntabiryozwe yagize ati ''Sinumva impamvu atarafungwa. Ndifuza ko yafungwa vuba kuko iyaba ari undi mugabo w'umwirabura bibayeho yakurikiranwa afunzwe gusa turabizi impamvu batari gukora kuri Diddy. Mfite amatsiko yo kureba uko bizagenda kuko nta buryo ibyo ashinjwa yakongera kubihunga nka kera''.

Uyu muraperi yasoje avuga ko abantu benshi batekereza ko Diddy ari umugabo w'ikitegererezo nyamara ngo ifaranga afite yarikuye mu bugizi bwa nabi kandi ko nibyo ashinjwa yabikoze akwiye kubiryozwa. 

50 Cent kandi yanavuze ko Diddy atari umugabo benshi batekereza ko ariwe

TMZ yatangaje ko atari ubwa mbere 50 Cent yasabira igifungo Diddy dore ko mu mwaka ushize yavuze ko impamvu Diddy adafungwa ari uko yishyura amafaranga menshi bakamuhanaguraho ibyaha. 50 Cent kandi ari mu bavugako Diddy yagize uruhare mu rupfu rwa Tupac '2 Pac' Shakuru mu 1996.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND