Umuhanzikazi Cindy Sanyu utajya imbizi na mugenzi we Sheebah Karungi, yafatiranye amahirwe yari abonye maze amukora mu gikomere avuga ko nta mpano yo kuririmba agira.
Ibi yabigatutseho ubwo yari mu gitaramo cyiswe 'Roast And Rhyme' mu gace ka Munyonyo, ubwo abamufashaga gucuranga bari bahagaze gato cyane, ahita afatirana ayo mahirwe aganira n'abafana be ariko na none yongera kwiyibutsa Sheebah Karungi uwo ariwe.
Mbere na mbere yabanje gushimira abafana babo ku bwo kwitabira ku bwinshi ihangana hagati yabo ku wa 15 Nzeri 2023 ryabereye ahazwi nka Kololo Independence Grounds.
Ntabwo byarangiriye aho kuko yakomeje anababwira ko ubu bamaze gusobanukirwa itandukaniro ry'umuntu ufite impano muri muzika ndetse n'undi wihiringa ariko udafite impano hagati ye ndetse na Sheebah.
Yagize ati: "Reka mbanze mfatirane aya mahirwe mbashimire ku bwo kuza kunshyigikira mu ihangana ryampuje na Sheebah Karungi. Rero bitari ibintu by'ibanga nizera ko mwabonye ko njyewe ntantandukanye cyane na Sheebah, kubera ko we nta mpano agira kuko agizwe no kwihiringa gusa, mu gihe njyewe muri uyu muziki nywufitemo impano yuzuye".
Ntabwo ari ubwa mbere Cindy akora mu gikomere Sheebah kubera ko mu bihe bitandukanye kuva bava mu ihangana ryabahuje, yagiye avuga ko Sheebah ari hasi ye kure cyane, ndetse uretse no kuba bahujwe n'unuziki, nta bucuti burenze bafitanye cyane ko bashobora no guhura ntamusuhuze.
Icyakora nubwo Cindy Sanyu kenshi ahora ashotora Sheebah Karungi, usanga we aba yicecekeye yiturije adakunze kumusubiza dore ko anaherutse kumushimira cyane ku bwo kuba yaremeye bagakora 'Battle'.
Cindy Sanyu yiyenje kuri Sheebah Karungi
Sheebah Karungi inshuro nyinshi aba yiturije atamusubiza
TANGA IGITECYEREZO