Nyuma y'iminsi mike, Kanye West Ye yibasiye Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga akanashyiramo abana babo, ubu Kim yatangaje ko ahangayikishijwe n'iyi myitwarire y'uyu muraperi yo kumusebya no gushyira hanze amabanga y'urugo rwabo.
Mu ntangiriro z'uko kwezi nibwo icyamamare mu muziki, Kanye West Ye, yongeye kwibasira Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'igihe atabikora, dore ko kuva yarushinga na Bianca Censori atari aherutse kwibasira Kim wahoze ari umugore we banafitanye abana bane.
Akoresheje Instagram ye, Kanye West yasabye Kim Kardashian gukura abana babo mu kigo bigaho cya 'Sierra Canyon' i Los Angeles kuko atagishaka, akabajyana kwiga ku kindi kigo cy'amashuri yifuza. Nyum y'ibi kandi Kanye yarengejeho kwitotombera Kim Kardashian avuga ko atanyurwa n'uburyo areramo abana babo ndetse ko adabamuhaho uburenganzira busesuye.
Kanye West aherutse kwibasira Kim Kardashian anamusaba guhindura ishuri ry'abana babo
Kuri ubu Kim Kardashian yagize icyo avuga ku byo Kanye West aherutse kumuvugaho n'abana babo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi yabigarutseho ubwo yanyuraga ku itapi itukuru mu birori bya 'Paris Fashion Week 2024' ubwo yajyaga kureba imyambaro mishya y'inzu y'imideli ya Balenciaga.
Kim Kardashian witabiriye 'Paris Fashion Week' yagarutse kuri Kanye West
Ubwo umunyamakuru wa Vogue Magazine yamubazaga icyo atekereza ku byo Kanye aherutse kuvuga, Kim yasubije ati ''Ntabwo nabyishimiye kuko kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kuriya bisa nkaho yirengagiza ko afite nimero yanjye yampamagara, kuba atarabibwiye hagati yacu agahitamo kubishyira hanze kandi aho abana bacu biga hari ibanga nabyo ni ikibazo''
Yavuze ko byamubabaje kuba Kanye West yaramwibasiye akanashyira hanze ikigo abana babo bigaho kandi cyari ibanga
Kim Kardashian yakomeje agira ati ''Byarambabaje kuko ibireba umuryango wacu ntabwo bigomba kujya hanze. Byatumye nongera guhangayikira imyitwarire ye kuko iyo yatangiye kunyibasira kumugaragaro ntarekeraho. Gusa ndizera ko ku bw'umutekano w'abana bacu atazasubira''.
Kim kandi yavuze ko ahangayikishijwe n'imyitwarire ya Kanye kuko ngo iyo atangiye kumwibasira arabikomeza
Uyu munyamideli kandi agaruka ku mpamvu zo kuba Kanye West yaramusabye guhindura ikigo cy'amashuri y'abana babo, yagize ati ''Nashakaga ko abana bakomeza kwiga hariya kuko nifuza ko baguma hamwe mu myigire. Kuva mu 2020 Kanye yakunze kujya abahindurira amashuri cyane, ubu numvaga kuguma hamwe aribyo byiza''.
TANGA IGITECYEREZO