Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rireberera ikipe y'igihugu "Amavubi", ntabwo riri kuvuga rumwe ku mukino wa gicuti iyi kipe ifitanye na Madagascar mu mpera za Werurwe.
Mu minsi itambutse ni bwo hagiye amakuru y'uko u Rwanda rushobora kuzakina imikino ya gicuti mu matariki ya FIFA, u Rwanda rukazasura Madagascar, ndetse rukaba rwabanje gukina na Guinea i Huye mu gihe haba ntagihindutse.
Gusa ku
rundi ruhande, kuri iki cyumweru, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri
Madagascar ryashyize hanze amakuru yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bine
bizitabira irushanwa rizabera muri Madagascar mu matariki ya FIFA.
Muri
ibyo bihugu Madagascar yavuze, harimo u Rwanda, Botswana, u Burundi. Madagascar
kandi itegereje igisubizo cy'amakipe arimo Cameroon na Zambia nazo zari zahawe
n'ubutumire, mu gihe Afurika y'Epfo, DR Congo na Maroc zamaze kubwira iki
gihugu ko zitazaboneka.
Madagascar yo yamaze gushyira hanze amakipe amaze kwemera kwitabira irushanwa rw'imikino ya gicuti, mu gihe u Rwanda ruvuga ko ibyo rutabizi
Mu
gushaka kumenya aho Amavubi ahagaze kuri aya makuru, ku murongo wa Telephone
umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, yabwiye InyaRwanda ko ibyo Madagascar
yakoze bisa nko kwihuta cyane kuko bo ibijyanye n'irushanwa batabizi.
Yagize ati "Niba koko ziriya mbuga ari iza Federasiyo, bariya bantu baba bihuse. Ntabwo Madagascar twigeze tuvugana imikino y'irushanwa ahubwo twumvikanye umukino umwe wa gicuti nabo ndetse hanashize igihe tubivuganye, none twatangiye kubonamo ibintu by'irushanwa.
Hari
ibintu bisabwa kugira umukino wa gicuti w'ikipe y'igihugu ukinwe hari
ibyangombwa wuzuza, ubundi FIFA ikabiha umugisha, kandi ndetse nibyo byangombwa
ntiturabyuzuza, rero ntabwo bari gushyira hanze ariya makuru tutaruzuza
n'ibyangombwa."
Umunyamabanga yakomeje avuga ko kugira ngo Amavubi akine imikino ya gicuti mu buryo bw'irushanwa biterwa n'umutoza. Ati: "Kugira ngo iriya mikino bavuze u Rwanda ruyikine, byasaba amahitamo y'umutoza kuko niwe ugena icyo ikipe izakora ntabwo biba bikiri mu buyobozi.
Muri ibi byose umutoza ashaka ko yakina
na Madagascar mu minsi ya nyuma y'amatariki y'imikino ya gicuti kuko ashaka
gutindana n'abakinnyi akaba abafite mbere y’uko bakina."
Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko hari byinshi bisabwa ngo igihugu gikine imikino ya gicuti, kandi ko usibye ubwumvikane bafitanye na Madagascar nta kindi kirenzeho bakoze hagati yabo byaba ibyangombwa byo muri FIFA byemera umukino.
Umukino
wa gicuti w'u Rwanda na Madagascar, uteganyijwe kuba tariki 26 Gashyantare
ukabera muri Madagascar, kandi izi tariki zizaba arizo za nyuma za FIFA,
bivuze ko nta gihindutse u Rwanda rutazakina iri rushanwa Madagascar iri kuvuga.
Madagascar yamaze gushyira hanze abakinnyi izakoresha mu mikino ya gicuti iteganya imbere
U Rwanda rurashaka imikino ya gicuti mu buryo bwo gukaza imyitozo bitegura imikino y'amatsinda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, dore ko bayoboye itsinda c n'amanota 4
TANGA IGITECYEREZO