Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu mbyino gakondo ndetse n’umunyamuziki Mike Ntwaza Kayihura bemejwe kuzataramira abanyeshuri bo mu ishuri rya Green Hills Academy mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Iki gitaramo cyahawe inyito ya “Rwanda Festival
Nyirarumaga” mu rwego rwo kwizihiza no gucyeza Nyiraruramga, umugore watangije
ubusizi bubumbatiye amateka y’ingoma zabanje.
Muri iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe
2024, bazazirikana uruhare rwa Nyarirarumaga mu guteza imbere ubusizi kugirango
ibikorwa bye bikomeze kuzirikanwa mu muco n’ubuvanganzo.
Kandi biri mu murongo wo kwerekana ko ubutwari bw’abari
n’abategarugori atari ubw’ubu ahubwo ari kuva cyera.
Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri Green Hills Academy,
Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo
kwizihiza byihariye Umunsi w’Umugore, kuko iki gitaramo gisanzwe kiba buri
mwaka, aho abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bagaragaza imico y’ibihugu
yabyo.
Yavuze ati “Ni cya gitaramo ngaruka mwaka. Kuri iyi
nshuro rero kizaba ku munsi w’abari n’abategarugori wizihizwa buri tariki 8
Werurwe buri mwaka.”
Nahimana yavuze ko buri mwaka bagira abahanzi bakorana
mu rwego rwo gususurutsa abanyeshuri, ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro
batekereje ku Itorero Inganzo Ngari ndetse na Mike Kayihura.
Ati “Tugenda duhindura abahanzi buri mwaka. Uyu mwaka
rero abana bazasobeka n’Inganzo Ngari. Ibintu bidasanzwe ko abanyeshuri
baserukana mu ngamba n’intore zabigize umwuga.”
Yavuze ko bahisemo Mike Kayihura kubera ko ari ‘umuhanzi
ukiri urubyiruko abana bakunda’ kandi ‘akaba ari n’umunyeshuri wize muri Green
Hills Academy’.
Nahimana yavuze ko ibirori byo kwizihiza Umunsi w’umugore
bizarangwa n’ibikorwa bijyanye n’umuco, aho abanyeshuri n’abakozi bazambara
Kinyarwanda, kandi amasomo azigishwa agendanye n’u Rwanda.
Akomeza ati “Ibyo bigasozwa n’igitaramo nyarwanda
kizarangwa n’imbyino, imikino, ibisigo n’ibindi bijyanye no gutarama.”
Inganzo Ngari na Mike Kayihura bagiye gutaramira muri
Green Hills Academy, babibisikana na Cecile Kayirebwa, Angel na Pamella na Andy
Bumuntu bahataramiye mu mwaka wa 2023, mu gitaramo abanyeshuri bagaragajemo
umuco w’ibihugu bitandukanye.
Iki gitaramo ngaruka mwaka kitabirwa n’abanyeshuri,
ababyeyi barerera muri iki kigo, abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abandi.
Itorero Inganzo Ngari rizifatanya n'abanyeshuri ba
Green Hills Academy gususurutsa abazitabira kwizihiza Umunsi w'Umugore
Inganzo Ngari bamaze iminsi bagaragara mu bitaramo
bitandukanye byubakiye ku muco
Mike Kayihura wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Tuza',
'Zuba' ategerejwe mu gitaramo mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore
Mike Kayihura ni umwe mu banyeshuri bize muri Green
Hills Academy nyuma yinjira mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUZA' YA MIKE KAYIHURA
">
TANGA IGITECYEREZO