RFL
Kigali

Grenade yavuze uko yasuzuguwe bikomeye mu gitaramo cya Lydia Jazmine

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:3/03/2024 12:42
0


Umuhanzi Grenade yagarutse ku kuntu yasuzuguwe bikomeye mu gitaramo cy'umuhanzikazi,Lydia Jazmine yise 'First Born' cyabaye ku wa Gatanu kuri Hotel Africana.



Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari agiye kujya ku rubyiniriro gufasha Lydia Jazmine kuririmba indirimbo bafitanye bise 'Feelings', umwe mu bateguye iki gitaramo yaramusuzuguye bikomeye maze amusubiza inyuma.

Grenade agira ati" Mu ijoror ryo ku wa Gatanu narasuzuguwe cyane. Nazanye n'abantu banjye tuje mu gitaramo gushyigikira umuhanzikazi mugenzi wacu ariko ikintu cyambabaje ni ukuntu twasuzuguwe nabi. Ubwo nari nzamutse ngiye ku rubyiniriro gufasha Lydia Jazmine kuririmba indirimbo twakoranye, umwe mu bateguye igitaramo yansubije inyuma nabi ambwira ko ntemerewe kuzamuka, icyo gihe ubwo numvaga Lydia Jazmine ari kuririmba indirimbo twakoranye wenyine, numvaga mbabaye cyane".

Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusaba abategura ibitaramo kwirinda iyo mico yo gusuzugura abahanzi  kuko iri mu bishobora gutuma habaho  inzangano hagati yabo. 

Agira ati" Abategura ibitaramo rwose ndabinginze murekere gusuzugura abahanzi. Murategura ibitaramo by'abahanzi ariko na none mugashaka kubatandukanya n'abahanzi bagenzi babo, ibintu bitagira icyo bifasha uruganda rwa muzika".

Grenade yakomeje avuga ko iyo mico itari myiza nikomeza, bizasunikira abahanzi bamwe na bamwe gutangira kujya bitegurira ibitaramo ku giti cyabo bakirukana abari basanzwe babitegura, ikintu we yizera ko wenda gishobora gushyira iherezo ku gusuzugura abahanzi mu bitaramo.


Grenade avuga ko yababajwe bikomeye no kuba yarakumiriwe mu gitaramo cya Lydia Jazmine


Grenade yagiriye inama abategura ibitaramo kwirinda gukora ibishobora kubatandukanya na bagenzi babo

Reba indirimbo 'Feelings' ya Grenade na Lydia Jazmine

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND