RFL
Kigali

APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwerekana mu bworo bw'ikirenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/03/2024 20:55
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC mu mikino yo ku munsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ikomeza kwerekana mu bworo bw'ikirenge ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi ku makipe ayikurikiye.



  • Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali PelĂ© Stadium. Byari biteganyijwe ko utangira Saa kumi n'ebyiri ariko watangiye utinzeho iminota 20 bitewe n'umukino wa Gorilla FC n'Amagaju FC wabanje kubera muri iyi sitade ukaza kurangira utinze.

Ikipe ya Etincelles FC mu gice cya mbere yabonye uburyo bwinshi imbere y'izamu rya APR FC binyuze ku bakinnyi barimo Niyonkuru Sajdati na Niyonsenga Ibrahim.

Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka bikiri 0-0 ariko Etincelles FC ikaba yari yagiye ibona amahirwe kurusha iyi kipe y'Ingabo z'igihugu.

Mu gice cya kabiri ibintu byaje byahindutse APR FC iri hejuru ari nako ikora impinduka mu kibuga hajyamo Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert havuyeno Niyomugabo Claude na Thadeo Luanga.

Izi mpinduka zatumye iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ikomeza kurema uburyo imbere y'izamu maze bigeze ku munota wa 55 Shaiboub atsinda igitego cya 1 ku mupira yahawe na Fitina Ombolenga.

Nyuma yo gutsindwa, Etincelles FC yashatse uko yakwishyura n'ubundi binyuze ku bakinnyi nka Niyonkuru Sajdati na Ciza Hussein winjiye mu kibuga asimbuye bagora ba myugariro ba APR FC gusa kubona igitego bikanga.

Umukino ugiye kurangira Mugisha Gilbert yarase igitego cyabazwe nyuma yo kuzamuka yiruka neza ariko ageze imbere y'izamu yiha akazi ko gucenga birangira yatswe umupira.

Umukino warangiye iyi kipe y'Ingabo z'igihugu ibonye amanota 3 itsinze igitego 1-0 bituma ikomeza kwerekana mu bworo bw'ikirenge aho iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 52, ikaba irusha Musanze FC iyikurikiye amanota 8 mu gihe Rayon Sports ya 3 igifite umukino na Sunrise FC kuri iki cyumweru iyirusha amanota 10.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe Bugesera FC yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-0, Musanze FC itsinda Muhazi United igitego 1-0.

Kuri ubu amakipe ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 ni Bugesera FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 22, Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 22 ndetse na Etoile de l'Est iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 16.


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga





Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatsinzwe na Shaiboub 



Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo



Victor Mbaoma wari wabanjwe ku ntebe y'abasimbura 







Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab na 


Umutoza wa mukuru wa Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab ibintu ntabwo biri kumugendekera neza 



Thadeo Luanga wabanje mu kibuga ariko akaza gusimbuzwa 


Shaiboub wari wagerageje uburyo bw'inshi imbere y'izamu 



Umunyezamu wa Etincelles FC,Marc Arthur yagiye akuramo imipira iremereye nubwo byarangiye batsinzwe 




Alain Bacca nawe wigaragaje muri uyu mukino 




Ushaka kureba amafoto menshi yaranze umukino nyura hano

AMAFOTO:  Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND