Umuhoza Shemsa umugeni wa Niyonshuti Abdul Malick [Killaman] yagaragiwe n’ababyeyi n’urungano mu muhango wabo wo gusaba no gukwa.
Kuwa 02 Werurwe 2024 ni bwo Killaman yasabye anakwa
Umuhoza Shemsa bafitanye abana 2.
Aba bombi bashyigikiwe n’ibyamamare bitandukanye
yaba ku ruhande rw’umusore no ku rw’umukobwa.
Tugiye kubagezaho mu buryo bw’amafoto abaherekeje
Shemsa wasohowe na Massamba Intore.
Bari ababyeyi n’urungano rw’uyu mukobwa harimo Lynda
Priya na Inkindi Aisha mu bafite amazina azwi.
Wari umurongo muremure ubona ko abagaragiye Shemsa bari
barabyiteguye.
Habe mu myambarire bacyeshejwe kandi na Orny makeup basanzwe bakorana n’ibyamamare bitandukanye.
Ariko kandi bagendeye mu mujyo w’injyana gakondo za Massamba Intore washimishijwe cyane no kubona Killaman amwenyura binyuranye n'uko abantu basanzwe bamuzi muri filimi.
Kuwa 08 Gashyantare 2024 ni bwo Killaman yasezeranye mu mategeko n’imbere y’Imana mu idini rya Islam.
KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI YASERUTSE
Massamba Intore ni we wasohoye umugeni wa Killaman wari ugaragiwe n'ababyeyi n'urungano bari barimbye
Abakobwa n'ababyeyi baherekeje Shemsa bacyeshejwe na Orny makeup iri kuzamuka neza mu gufasha ibyamamare
Basaza ba Shemsa bamutanze mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye kiri Romantic Garden
AMAFOTO+VIDEO: FREDDY MUSONI & MURENZI DIEUDONNE-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO