RFL
Kigali

UGB yongereye amasezerano y’imikoranire na Azam

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/03/2024 17:17
0


Ikipe ya United Generation Basketball(UGB) iherutse gushorwamo imari na Itahiwacu Bruce[ Bruce Melodie] n’itsinda risanzwe rimureberera inyungu mu byumuziki we rirangajwe imbere na Karomba Gael[Coach Gael], yongereye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Azam.



Aya masezerano azamara imyaka 2 yateretsweho umukono kuri uyu Wagatandatu taliki 02 Werurwe  2024 akaba afite agaciro ka miliyoni 40 . Muri 2021 nibwo n’ubundi iyi kipe ya UGB yari yagiranye amasezerano n’uru ruganda gusa bwo akaba yarafite agaciro ka miliyoni 20 ubwo bivuze ko kuri ubu yikubye 2.

Nyuma yo gusinya aya masezerano,Coach Gael yavuze ko kugira ngo ikipe itere imbere bisaba ubushobozi none akaba aribwo ba

Yagize ati” Buriya gutera imbere mu myidagaduro na siporo ni ubushobozi ,ntabwo bishoboka ko watera imbere nta bushobozi.  Niyo mpamvu dukunda kubona amakipe atera imbere muri siporo, ari amakipe aba afite aho akura hakomeye harimo izo za REG na  APR BBC .

Urumva ubushobozi nibwo bugura abakinnyi, nibwo buzana abatoza beza, akaba ariyo mpamvu gushyira hamwe nka UGB tukaba dutangiye kubona abafatanyabikorwa bakomeye nka Azam kandi ntabwo aribo bonyine hari n’abandi bazaza .

Byose biraduha ubushobozi turacyareba hanze,ikiza cya shampiyona y’u Rwanda muri Basketball isoko riba rifunguye kugeza mu kwezi kwa .  Bivuze ngo ushobora kugenda ureba ukuntu ikipe yawe imeze ureba uwo ikeneye ushyiramo .

Ikipe dufite ubu ntabwo ariyo ya nyuma, tuzongeramo nk’abandi bakinnyi bakomeye kandi ibyo bintu byose ni ugushaka ubushobozi ,niyo mpamvu turimo turashaka abaterankunga kandi byanze bikunze UGB igomba imwe mu makipe atinyitse hano mu Rwanda".

Coach Gael kandi yanavuze ko indi ntego bafite nyuma yo kubaka ikipe ikomeye  ari ugushaka uburyo bazubaka ikibuga cya UGB izajya ikoreraho imyitozo ndetse ikazajya inahakirira imikino yayo.

Uhagarariye azam mu Rwanda,Ndagano Faradjallah yavuze ko bakoze isesengura  y’ibyo baba bifuza by’uko ikipe izamuka mu marushanwa irimo ndetse n’umumaro igirira urubyiruko bagasanga UGB yarabigezeho bijyanye n’amasezerano bari baragiranye mu myaka 2 ishize akaba ariyo mpamvu bafashe n’umwanzuro wo kongera amasezerano.

Iyi kipe ya UGB izajya yamamaza uru ruganda rwa Azam mu bikorwa byayo bitandukanye birimo no kuyambara ku myambaro yayo.

Taliki ya 18 z'ukwezi kwa 01 muri uyu mwaka nibwo byemejwe ko Bruce Melodie n’itsinda ry’abareberera inyungu ze mu muziki bayobowe na Coach Gael bashoye Imari muri iyi kipe ya UGB. 

Iri shoramari ryahise rinatuma Kenny Mugarura akaba murumuna wa Coach Gael ahita agirwa umuyobozi wungirije w’iyi kipe ariko Umuyobozi Mukuru we akaba yarakomeje kuba Cyusa Jean Luc wari usanzwe ayiyobora.




UGB yongereye amasezerano y'ubutanye na Azam






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND