Kigali

Amakipe azitabira Memorial Kayumba 2024 yamenyekanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/03/2024 11:02
0


Amakipe azitabira irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) rya Memorial Kayumba 2024, yamenyekanye.



Iri rushanwa rigiye kuba nshuro ya 14 rizatangira kuwa Gatandatu taliki 2 Werurwe 2024 kugeza ku Cyumweru taliki 03 Werurwe ribere n'ubundi mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare nk'ibisanzwe.

Amakipe azitabira ari mu byiciro 4 birimo akina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, abakanyujijeho (Veterans) ndetse n'abakiri bato mu bahungu.


Amakipe azitabira irushanwa rya Memorial Kayumba 2024


Kuri iyi nshuro muri iri rushanwa rya Memorial Kayumba hongewemo undi mukino wo gusiganwa ku magare (Cycling), hakaba hazasiganwa abari munsi y’imyaka 15 (Cadets) bakagenda inzira y’ibilometero 30 mu Karere ka Huye.

Kayumba Emmanuel yitabye Imana mu 2009, kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka, kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino nubwo nyuma hagiye hongerwamo indi mikino irimo Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) ndetse no Koga (Swiming), gusa Volleyball ariyo ihabwa imbaraga cyane.

Amakipe afite irushanwa iriheruka rya 2023 ni Police VC mu bagabo n'abagore.



Police VC mu bagabo n'abagore niyo ifite ibikombe biheruka bya Memorial Kayumba 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND