Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu Busuwisi mu Mujyi wa Zürich no muri Suède mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, umunsi yubaha kandi kuri wese yibonamo.
Uyu muhanzikazi avuga ko azakora iki gitaramo “Woman’s
Day Party” cyo kwizihiza Umunsi w’Umugore mu Mujyi wa Stockholm mu Suède tariki
16 Werurwe 2024.
Azaba ari kumwe n’ikipe yose y’abacuranzi basanzwe
bakorana. Yasobanuye ko ibi bitaramo ‘biri mu rwego rwo guhuza Abanyarwanda,
gusabana twizihiriza hamwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umwari n’umutegarugori.”
Tariki 23 Werurwe 2024 azataramira mu Busuwisi aho
azaba ari kumwe na Gabriel Hermansson, umucuranzi w’umuhanga benshi bakunze mu
ndirimbo ‘Sindagira’ basubiyemo, aho bazacuranga mu buryo bwa ‘Live Accoustic’.
Teta Diana yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bigomba
gushimangira ko ‘ururimi rwacu ari ubukungu’. Akomeza ati “Nkaba nshinshikariza
abantu batuye Zürich no hafi y’aho kwitabira ntawusibye, tugakomeza kwagurira u
Rwanda aho turi hose mu mahanga.”
Avuga ko ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza kuri we wo
gutarama n’abantu ‘benshi tutari duherukanye mbakumbuze inganzo yanjye’. Yungamo
ati “Nishimiye cyane guhura no guhuza n’Abanyarwanda baba muri Busuwisi no muri
Suède.”
Teta Diana agiye gutaramira mu Busuwisi no muri Suede
nyuma yo gutanga ibyishimo mu birori bya Rwanda Day byabereye i Washington muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rubyiniro yahuriyeho n’abandi bahanzi barimo
Bruce Melodie, The Ben, Ruti Joel, Kitoko n’abandi.
Uyu muhanzikazi yubakiye umuziki we ku njyana ya Fusion,
Jazz ndetse na Afro-Pop. Impano ya Teta Diana yo gukunda umuziki yatangiye
kugaragara igihe yari afite imyaka 11, umurimo we wo kuririmba watangiye mu 2009
ubwo yagaragaye mu marushanwa yari yatewe na German Group aho Teta yagaragaye
mu myanya itatu yambere.
Mu 2011, uyu muhanzikazi yakoranye indirimbo ‘Ndagukunda Nzapfa ejo’ na Uncle Austin yamuciriye inzira mu kibuga cy’umuziki. Mu 2012, yitabiriye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame mu gihugu cya Kenya.
Aherutse gushyira ku isiko Extended Play (EP) iriho
indirimbo nka: Undi Munsi, Uzaze, Agashinge ndetse na Umugwegwe.
Amaze kwitabira ibitaramo bikomeye birimo nka: Tetes a
tetes music festival 2020; Next Einstein Forum 2015, Kigali up music festival
2015, FESPAM 2013 n’ibindi.
Teta Diana yatangaje ko tariki 23 Werurwe 2024 azataramira
mu Busuwisi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Teta Diana yavuze ko tariki 16 Werurwe 2024
azataramira muri Suede mu kwizihiza Umunsi w’Umugore
Teta Diana aherutse gutanga ibyishimo mu birori bya
Rwanda Day byabereye i Washington
Teta Diana yavuze ko ibi bitaramo biri mu murongo wo
gusabana n’abanyarwanda no kugaragaza ubukungu buhishe mu muco w’u Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SINDAGIRA’ YA TETA DIANA
TANGA IGITECYEREZO