RFL
Kigali

Amstel yagaragaje icyatumye yiyemeza gutera inkunga Tour du Rwanda 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/02/2024 17:01
0


Amstel yari umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda ya 2024 yagaragaje icyatumye ibyiyemeza.



Ibyishimo byari byinshi ku Baturarwanda aho biheraga ijisho isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 16 guhera taliki 18 Gashyantare kugeza ku Cyumweru taliki 25.

Byarangiye yegukanwe na Peter Joseph Blackmore ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza akaba akinira Israel Premier Tech aho yakoresheje ibihe bingana n'amasaha 17, iminota 18 n'amasegonda 46 muri rusange.

Usibye kuba Abanyarwanda bararyohewe n'igare ariko banaryohewe n'ibinyobwa bya Amstel byari muri iyi Tour du Rwanda ya 2024 dore ko yari n'Umuterankunga mukuru aho yahembaga umukinnyi wegukanye buri ku gace ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. 

Nyuma y'uko Tour du Rwanda isojwe, Amstel ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko yazanye ibyishimo, guhanga udushya ndetse n'ibihe bitazibagirana muri iri siganwa inerekana ko impamvu yabaye umuterankunga mukuru ari ukubera yashingiwe i Amsterdam kandi akaba ari nawo murwa mukuru w'igare.

Banditse bati: "Ibyishimo, guhanga udushya, nibihe bitazibagirana - nibyo Amstel yazanye muri Tour Du Rwanda 2024 nk'umuterankunga mukuru ubyishimira. Kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo, twageze ku mwuka wo gusabana, bikaba bikubiye mu ntego yacu yo gushyiraho ibihe biduhuza kandi bitazibagirana.

Amstel yashingiwe i Amsterdam, umurwa mukuru w'amagare ku isi, gutera inkunga iki gikorwa byerekana ukwitanga kwacu mu gushimangira umwanya Amstel irimo nk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti. Dore abakinnyi b'amagare, abafana, abafatanyabikorwa, nibihe bisangiwe byo guhurira hamwe bigatuma ibikorwa nkibi bitazibagirana".


Peter Joseph Blackmore wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda yahembwe na Amstel 




Amstel yatanze ibyishimo muri Tour du Rwanda 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND