Umulisa Joselyne usanzwe ari umutoza wa Tennis mu Rwanda, yatumiwe na International Tennis USA kujya kureba amarushanwa ya BNP Palba Open 2024 asanzwe yitabirwa na Tennis Professionals ku rwego rw'isi akabera mu mugi wa Indian wells California, akazaba ari umwe mu bashyitsi b'imena akaba n'umufatanyabikorwa wa ITC (International Tennis clubs USA).
Muri
urwo ruzinduko umulisa azakirwa nka Honorable Member wa USAIC azitabira kandi
ibikorwa binyuranye bateguwe na BNP Palba Open hamwe na USAIC hateganyijwe kandi
ko hazareberwa hamwe uburyo ITC (International Tennis clubs of USA) yazatera
inkunga Foundation yashinzwe na Umulisa yitwa TRCF ifasha abana gutera imbere
mu mukino wa Tennis n'ibijyanye n'ubuzima muri Rusange.
Umulisa
ni umwe mu banyamuryango ba ITC (International Tennis Clubs of USA) bagize
uruhare rukomeye mu kuzamura imikoranire hagati ya Tennis Rwanda children's
Foundation.
Umulisa
kandi azatanga ikiganiro kuri Tennis channel Tv asobanura byinshi ku rugendo
rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwe muri tennis nk'uwabigize umwuga ndetse akaba shampiyo w'u Rwanda nuko byamuteye imbaraga zo
gutangiza foundation ifasha abana kwiga Tennis.
Umulisa yabaye umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize mu mukino wa Tennis
Umulisa kandi azabonana na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku isi bakanyujijeho barimo Rafael Nadal, Zverev Alexander, Steve Founder, Paula Badosa ndetse na Koren Scott wahoze ari umuyobozi wa Australian open.
Umulisa
Joselyne wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Tennis mu Rwanda, niwe
washinze umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka
n’igice utangiye mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nabo mu
kubafasha kuzamura impano zabo, ikaba ari intambwe ikomeye kuko watangiranye
abana 8 gusa.
Ubu asigaye ari umutoza w'abana mu mukino wa Tennis
TANGA IGITECYEREZO