RFL
Kigali

Umulisa Joselyne agiye guhurira mu kiganiro nibyamamare muri Tennis birimo Rafael Nadal

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/02/2024 15:03
0


Umulisa Joselyne usanzwe ari umutoza wa Tennis mu Rwanda, yatumiwe na International Tennis USA kujya kureba amarushanwa ya BNP Palba Open 2024 asanzwe yitabirwa na Tennis Professionals ku rwego rw'isi akabera mu mugi wa Indian wells California, akazaba ari umwe mu bashyitsi b'imena akaba n'umufatanyabikorwa wa ITC (International Tennis clubs USA).



Muri urwo ruzinduko umulisa azakirwa nka Honorable Member wa USAIC azitabira kandi ibikorwa binyuranye bateguwe na BNP Palba Open hamwe na USAIC hateganyijwe kandi ko hazareberwa hamwe uburyo ITC (International Tennis clubs of USA) yazatera inkunga Foundation yashinzwe na Umulisa yitwa TRCF ifasha abana gutera imbere mu mukino wa Tennis n'ibijyanye n'ubuzima muri Rusange.

Umulisa ni umwe mu banyamuryango ba ITC (International Tennis Clubs of USA) bagize uruhare rukomeye mu kuzamura imikoranire hagati ya Tennis Rwanda children's Foundation.

Umulisa kandi azatanga ikiganiro kuri Tennis channel Tv asobanura byinshi ku rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugendo rwe muri tennis nk'uwabigize umwuga ndetse akaba shampiyo w'u Rwanda nuko byamuteye imbaraga zo gutangiza foundation ifasha abana kwiga Tennis.

Umulisa yabaye umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize mu mukino wa Tennis 

Umulisa kandi azabonana na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku isi bakanyujijeho barimo Rafael Nadal, Zverev Alexander, Steve Founder, Paula Badosa ndetse na Koren Scott wahoze ari umuyobozi wa Australian open. 

Umulisa Joselyne wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Tennis mu Rwanda, niwe washinze umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation umaze hafi umwaka n’igice utangiye mu Rwanda, ukaba ufite abana bakabakaba 100 ukorana nabo mu kubafasha kuzamura impano zabo, ikaba ari intambwe ikomeye kuko watangiranye abana 8 gusa. 

Ubu asigaye ari umutoza w'abana mu mukino wa Tennis 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND