RFL
Kigali

Poshy Queen yateye imitoma Harmonize induru ziravuga

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/02/2024 18:21
1


Icyamamarekazi Poshy Queen uri kuvugwa mu rukundo n'umuhanzi Harmonize, yamuteye imitoma biratinda, ibintu bikomeje guhamya gukomera k'urukundo rwabo.



Harmonize na Poshy Queen batangiye kuvugwa mu nkuru z'urukundo ariko abantu babifata nk'imikino cyangwa se bimwe by'agatwiko bya Harmonize, nyamara ariko uko iminsi ishira indi igataha, niko ibintu bihamya ko urukundo rwabo ari urwa nyarwo bikomeza kwiyongera.

Poshy Queen yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Nzahora iteka ntewe ishema n'umugabo wanjye, kuko nubwo yaba nta mbaraga afite cyangwa se yacitse intege, ntabwo ajya ateshuka ku kuba ikiremwamuntu kidasanzwe ariwe, Harmonize".

Harmonize nawe nta gutinzamo yahise amanuka ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko amuri ku mutima bimwe by'indani.

Poshy Queen ufite inkomoko mu Rwanda, ni umwe mu bakobwa bafite ikimero n'imiterere bidasanzwe ndetse bakurura abatari bake. Ni umwe mu bakobwa bashimangiye ko Harmonize akunda abagore bateye ukwabo, ba bandi banyura ahantu abantu bose bagahindukira.

Kuva Harmonize yatangira kuvugwa mu nkundo, yagiye agaragaza ko arobanura iyo bigeze mu guhitamo umukobwa bakundana.

Icyakora nubwo aba bombi bavugwa mu rukundo, ntabwo habura abavuga ko bishobora kuba ari ka ga gatwiko ka Harmonize ariko na none wareba neza ukabona ahantu hose baba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi ndetse ikindi kandi iyo urebye amagambo baba bandikirana, ubona ko harimo ikintu kidasanzwe.



Harmonize na Poshy Queen bari kuvugwa mu rukundo bitewe n'imyitwarire iri kubaranga


Poshy yatomoye umukunzi we Harmonize


Uburanga n'imiterere bya Poshy Queen biri mu byashituriye Harmonize kumukunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugore wera drocella4 months ago
    Nice bro





Inyarwanda BACKGROUND