RFL
Kigali

Aruna Moussa Madjaliwa wari waraburiwe irengero yagarutse muri Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/02/2024 17:46
0


Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Aruna Moussa Madjaliwa, wari waraburiwe irengero, yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports akora imyitozo.



Hari hashize hafi amezi 4 uyu mukinnyi atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports birimo imyitozo n'imikino dore ko yaherukaga kugaragara ku mukino batsindagamo Mukura VS ibitego 4-1 muri shampiyona taliki 4 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka ushize.

Nk'uko amakuru abivuga, byatangiye Aruna Moussa Madjaliwa agira ikibazo cy'imvune, asabwa kubagwa kugira ngo akire neza kandi vuba, ariko arabyanga avuga ko azakira atabazwe.

Nyuma yaje koroherwa, yongeye gukora imyitozo bituma atonekara, biba ngombwa ko atayikomeza. Kuva icyo gihe uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Burundi yahise aburirwa irengero, Rayon Sports ikamuhemba itazi aho ari.

Andi makuru yavugaga ko yaba ari kwanga gukina, agora Rayon Sports kugira ngo imurekure dore ko hari andi makipe yo mu Rwanda yamushakaga kandi amuha amafaranga menshi.

Mu minsi yashize ni bwo Aruna Moussa Madjaliwa yaje kwandikira Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick amubwira ko ari iwabo mu Burundi, amusaba itike y'Indege kugira ngo agaruke mu Rwanda, ariko amutera utwatsi amubwira ko batazi nuko yahageze kandi akwiriye kuba ari mu kazi.

Nyuma yaho ni bwo byatangiye kuvugwa ko Murera yaba igiye kumurega ko yataye akazi ndetse ko igiye guhagarika umushahara, none kuri uyu wa Kabiri ni mugoroba yahise agaragara mu myitozo ya Rayon Sports mu nzove.

Aruna Moussa Madjaliwa ukina mu kibuga hagati, mu mpeshyi y'umwaka ushize ni bwo yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 avuye mu ikipe ya Bumamuru FC y'iwabo mu Burundi.


Aruna Moussa Madjaliwa yagarutse muri Rayon Sports 


Igihe Aruna Moussa Madjaliwa aherukira gukina umukino muri Rayon Sports batsindaga Mukura VS ibitego 4-1









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND