RFL
Kigali

Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bongeye kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/02/2024 17:04
1


Icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck kizigenza muri Sinema, bongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara basomanira mu muhanda mu mujyi wa Los Angeles, ibintu benshi bise 'Gukabya kwisanzura'.



Umuhanzikazi Jennifer Lopez akaba n'umukinnyi wa filime, aherutse gusohora album nshya yise 'This Is Me..Now', anayikurikiza filime mbarankuru yitwa 'The Greatest Love Story Never Told' igaruka ku nkuru y'urukundo rwe n'umugabo we Ben Affleck uri mu bakinnyi ba filime bakomeye i Hollywood.

Kuri ubu uyu muhanzikazi yongeye kugarukwaho mu binyamakuru by'imyidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hasakaye amafoto ye n'umugabo we basomanira ku karubanda. Aya mafoto akaba yafashwe nyuma y'uko Lopez avuye mu Buyapani mu bikorwa byo kwamamaza album ye n'iyi filime.

Lopez n'umugabo we Affleck basomaniye ku nzira

Daily Mail yatangaje ko Jennifer Lopez w'imyaka 54 na Ben Affleck w'imyaka 51 bafotowe mu gace ka Venice Beach mu mujyi wa Los Angeles basanzwe n'amarangamutima bakanasomanira mu nzira batitaye kubabareba cyangwa aba paparazzi.

Ibi byatumye bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Jennifer Lopez yakururaga umugabo we amwiyegereza


Ibi ngo byatumye bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibi bakoze bisa nko 'kwisanzura bagakabya' cyangwa se ko babikoze kugirango bakunde bavugwe. Mu gihe abandi bavuga ko gusomanira mu muhanda ari ibisanzwe ku bakundana gusa ngo bo babikoze mu rwego rwo kwigaragaza.

Ibi ngo baba bari kubikora kugirango barusheho kuvugwa banamamaze filime yabo nshya

Daily Mail ikomeza ivuga ko iyi myitwarire ya Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bari bamaze igihe batayigaragaza, ahubwo ko bayubuye muri iyi minsi bafite kwamamaza filime ivuga ku rukundo rwabo. Ibi ngo baba babikoreye kugirango birusheho kubinjiriza.


Ikiganza kimwe cya Ben cyafataga umugore we Lopez ikindi gifashe isegereti







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theobald4 months ago
    ndabakundacyane ben nincutina theobald





Inyarwanda BACKGROUND