Umuhanzikazi w'icyamamare, Beyoncé, yongeye kwandika amateka ku rubuga rwa 'Billboard Hot 100', abikesha indirimbo ye 'Texas Hold' Em' yabaye iya mbere kuri uru rubuga ndetse ikaba ari nayo ya mbere ikoze mu njyana ya 'Country' yaririmbwe n'umugore igeze kuri uyu mwanya.
Hashize ibyumweru bibiri gusa umuhanzikazi Beyoncé ateguje album nshya ikoze mu njyana ya 'Country' ndetse anahita asohora indirimbo 2 z'umusongongero harimo '16 Carriages' na 'Texas Hold' Em' ari nayo yatumye yandika amateka ku rubuga rwa Billboard Hot 100 rujyaho indirimbo 100 zikunzwe ku rwego mpuzamahanga.
Nk'uko Billboard yabitangaje, magingo aya indirimbo 'Texas Hold' Em' ya Beyonce niyo ya mbere iyoboye indirimbo 100 zikunzwe. Iyi ndirimbo ikaba imaze gusa ibyumweru bibiri isohotse mu buryo bw'amajwi.
Beyonce yanditse amateka ku rubuga rwa Billboard
Indirimbo ya Beyonce niyo iri ku mwanya wa mbere mu zikunzwe
Uretse kuba yaje ku mwanya wa mbere siko gahigo dore ko Beyonce afite indirimbo 13 zageze kuri uyu mwanya, ahubwo agahigo gakomeye ni uko ari indirimbo ya mbere y'umuhanzikazi ikoze mu njyana 'Country' (First Female Contry Song in History) ije kuri uyu mwanya kuko ubusanzwe izabikoze zo muri iyi njyana ari izaririmbwe n'abagabo.
Beyonce yabaye umuhanzikazi wa mbere ufite indirimbo ya 'Country' ibaye iya mbere kuri Billboard
Billboard yatangaje ko ibi bintu bidasanzwe mu muziki gusa bikaba bifite igisobanuro gikomeye kuri Beyonce kuko aciye aga gahigo muri Gashyantare ukwezi kwahariwe abirabura n'amateka yabo muri Amerika bizwi ku izina rya 'Black History Month' nawe akaba abashishe kwandika amateka mashya muri uku kwezi.
Iyi ndirimbo 'Texas Hold' Em' ya Beyonce igice aka gahigo imaze ibyumweu 2 gusa isohotse
Beyonce yaherukaga kugira indirimbo ya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Kamena ya 2022 ubwo indirimbo ye yitwa 'Break My Soul' yasohoye kuri album yise 'Renaissance' yaje kuri uyu mwanya wa mbere ikawumaraho iminshi ibyumweru 3.
TANGA IGITECYEREZO