RFL
Kigali

Mavin Records yiyunze na Universal Music Group yazamuye abarimo Taylor Swift, Adele na Drake

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/02/2024 19:32
0


Ubuyobozi bw'inzu ya Marvin Records iherereye muri Nigeria izwiho gufasha abahanzi, yatangaje ko yamaze guhuza imikoranire n’inzu ikomeye ku isi mu muziki, Universal Music Group(UMG) yamenyekanishije cyane benshi mu bahanzi b’amazina azwi ikaba iherereye i Los Angeles.



Ibi byatangajwe n'umuyobozi w'iyi nzu ya Mavin Records, Don Jazzy aho yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bashimishijwe cyane no kuba abafatanyabikorwa na Universal Music Group mu gukomeza kwagura muzika ya Afurika ku ruhando mpuzamahanga.

Don Jazzy yagize ati "Nejejwe no gutangaza ko Mavin Records kuri ubu yamaze kwihuza na Universal Music Group, bigaragaza igice gishya cy'urugendo rwacu dutangiye. Ubu bufatanye bukaba ari intambwe ikomeye igamije kuzamura umuziki wa Afurika ku rwego rw'Isi".

Uyu muhanzi akaba na nyiri Mavin Records akomeza avuga ko ubu bufatanye ari amahirwe akomeye yaba ku bahanzi ba Afurika no ku muziki wa Afurika muri rusange, kuko bizamurikira Isi yose icyo Afurika ishoboye, bityo bikaba biri mu bizatuma Afurika yandika amateka mu buhanzi.

Mu mpera za 2023 ni bwo Mavin Records yashyize hanze itangazo ivuga ko yafunguye imiryango ku bantu bose bifuza gushora imari muri Mavin Records, bavuga ko abumva biteguye gukorana nabo kandi banifuza guteza imbere muzika ya Afurika, bahawe ikaze.

Icyo gihe bimwe mu bigo by'imyidagaduro byazaga ku isonga mu kwigaragaza mu gushaka gushora imari muri iyi label, habanzaga Universal Music Group (UMG) hagakurikiraho HYBE.

Don Jazzy yashinze iyi label ya Mavin mu 2012, izamukiramo abahanzi kuri ubu bafite umuziki wa Afurika mu biganza. Muri abo twavuga nka: Wande Coal, Tiwa Savage, Reekado Banks, Korede Bello, Di'ja, Rema, Ayra Starr, Johnny Drille, Ladipoe, Boy Spyce, Bayyani, ndetse n'uherutse kuyinjiramo vuba ari we Lifesize Teddy.

Universal Music Group ni kimwe mu bigo bikomeye ku isi cyagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha abahanzi bakomeye ku isi barimo nka Taylor Swift, Bad Bunny, Justin Bieber, Kendrick Lamar, SZA, The Weeknd, Alicia Keys, Adele, Drake n'abandi benshi.


Umuyobozi wa Mavin Records, Don Jazzy yatangaje ko Mavin Records yamaze guhuza ibikorwa na Universal Music Group 


Bamwe mu bahanzi bagize Mavin Records






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND