Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yapfuye azize kwitwika nyuma yo kwandika ubutumwa bushinja Israel gukorera abanya- Palestine Jenoside
Ku cyumweru Tariki ya 25 Gashyantare 2024 ,nibwo uwo musirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwitse agamije kugaragaza ko ibitero Ingabo za Israel zikomeje kugaba mu Ntara ya Gaza ari Jenoside irimo gukorerwa Abanya-Palestine.
Uwitwitse ni umusirikare wo mutwe w'Ingabo zirwanira mu kirere witwa Bushnell Aaron . Icyo gikorwa yagikoreye mu mujyi wa Washington DC ahagana Saa Saba zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri Ambasade ya Israel muri Amerika .
Mbere yo kwiyahura yitwitse Aoron yanditse ubutumwa bwagiraga buti “Uyu munsi, ndateganya gukora igikorwa cyo kwigaragambya kubera Jenoside iri gukorerwa Abanye-Palestine.”
Nyuma yo kwitwika , inzego zishinzwe umutekano zaramutabaye ajyanwa kuvurwa ariko ageze ku bitaro ahita apfa nk'uko bitangazwa na Aljazeera.
TANGA IGITECYEREZO