Otile Brown uri mu bahanzi bihagazeho mu Karere, yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ko yashegeshwa bikomeye n’inkuru y’icamugongo ko Peter Morgan umuyobozi wa Morgan Heritage yitabye Imana.
Mu masaha akuze nibwo
hatangiye gucicikana inkuru mu bitangazamakuru bikomeye zivuga ko Peter Antony Morgan
w’imyaka 46 yitabye Imana.
Umuryango we ukaba watangaje
ko yari umugabo wubatse, umubyeyi n’umuvandimwe w'akataraboneka nubwo
batatangaje imvano y’urupfu rw’uyu mugabo.
Iyi nkuru ikaba yababaje
benshi cyane ko itsinda yari ayoboye rigizwe n’abavandimwe be rya Morgan Heritage
ryagwije ibigwi ku Isi kugera n'ubwo ryegukanye ibihembo bisumba ibindi mu
muziki bya Grammy.
Otile Brown yagize ati”Kubyukira
ku makuru y’icamugongo nkaya, uruhukire mu mahoro Mwami. Niteguraga guhura na
we warakoze guha umugisha umuzingo wanjye, Grace ni iby’icyubahiro.”
Agaragaza ko afashe mu
mugongo umuryango mugari wa Morgan n’inshuti yongeraho ngo nk'uko Imana ibishaka
kugeza twongeye guhura munyabigwi.
Morgan Heritage nk’itsinda bakaba mu bihe bitandukanye barakomeje kwerekana ko bakunda u Rwanda ndetse
bigeze kumvikana bavuga ko bashaka kuba bahabwa ubwenegihugu.
Mu mwaka wa 2017 bakaba
barataramiye mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka cyabereye i Nyamata.
Kikaba ari igihombo gikomeye mu muziki ariko byumwihariko mu bakunzi b’injyana ya Reggae aho yari umwe mu bakomeye banihagazeho. Peter Antony Morgan wari urufatiro rw'itsinda rya Morgan Heritage rigizwe n'abavandimwe bavukana,akaba yari n'umwe mu bagwije ibigwi muri Reggae yitabye ImanaOtile Brown yashimiye umusanzu wa Peter Morgan ku muziki we, yihanganisha umuryango n'inshuti z'uyu mugabo watabarutseItangazo ry'umuryango mugari wa Morgan batangaza urupfu rw'umuvandimwe wabo Peter Antony Morgan
TANGA IGITECYEREZO