RFL
Kigali

Rubavu: Umugabo aravugwaho kwica umugore we nawe agahita yiyahura

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/02/2024 10:59
1


Umugabo witwa Abarikumwe Evariste biravugwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore amukekaho kumuca inyuma .



Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 , Abarikumwe Evariste wari utuye mu Murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu yishe umugore we nawe ahita yiyahura .

Abaturanyi b'uwo muryango bavuga ko urupfu rw'abo bombi, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu,ubwo mubyara w'umugabo yajyaga kureba umugore kugira ngo amuhe ibicuruzwa yagombaga kujyana gucuruza, agasanga bombi bapfuye agahita atabaza abaturanyi.

Umwe mu baturage yavuze ko mbere yo kwiyahura   ,Abarikumwe Evariste yabanje kwica umugore ndetse agakangisha umwana wabo kumwica kugira ngo atavuza induru.

Undi muturanye yavuze ko umugabo  yishe umugore kubera kumukeho kumuca inyuma .

Ati"Umugabo yakekaga ko umugore ari mu gakungu k'uburaya yavugaga ko yamucaga inyuma."

Aganira na BTN TV , Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nyundo ,Nyiransengiyumva Monique yavuze ko ubuyobozi butazi impamvu yatumye uwo mugabo yica umugore we.

Nyuma yo kubazwa icyateye umugabo kwica umugore we nawe akiyahura yagize ati" Ndakurahiye ntabyo  nzi ."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theo5 months ago
    Leta nirebe impfu nkizi ukuntu ziyongera yoroshye uburyo bwagatanya muriki gihe kubana bishingiye kumitungo leta irasabwa gushishoza igaca akarengane cyanecyane kubagabo





Inyarwanda BACKGROUND