RFL
Kigali

Eminem yavuze impamvu atacyitabira ibihembo bya ‘Grammy Awards’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/02/2024 9:34
0


Umuraperi w’icyamamare umaze imyaka 6 atitabira ibihembo bikomeye mu muziki bya ‘Grammy Awards’, yavuze impamvu ndetse anenga imikorere y’ibi bihembo avuga ko ‘bitanyura mu kuri’.



Marshall Bruce Mathers, umuraperi w’umuhanga akaba umwe  mubamaze igihe mu muziki ndetse uri mu baraperi 50 b’ibihe byose ku Isi, amaze imyaka 6 yarateye umugongo ibihembo bya ‘Grammy Awards’ bifatwa nk’ibya mbere mu muziki.

Uyu muraperi yatumiwe kuririmba muri ibi bihembo inshuro zigera kuri 4 kuva mu 2019 arabyanga dore ko yanasabye ‘The Academy Recording’ ibitegura kutazongera kumushyira mu babihatanira nyuma yaho muri uwo mwaka yababajwe n’uko bamwibye igihembo cy’album nziza y’umwaka.

Kuva mu 2019 Eminem yatumiwe kuririmba muri Grammy Awards arabyanga

Mu kiganiro Eminem yagiranye na radiyo SiriusXM ikunzwe muri Amerika, yagarutse ku mpamvu yataye umugongo ibi bihembo. Yagize ati: ‘Murabizi ko ntajya nshyigikira ibintu bitanyuze mu ukuri. Ntabwo kandi mbasha kurebera ibintu bipfa mbibona, nahisemo kwitandukanya na Grammy’s kuko ababitegura ntakuri bagenderaho cyangwa ngo bagendere ku bigaragara’’.

Uyu muraperi yavuze impamvu amaze imyaka 6 yarateye umugongo 'Grammy Awards'

Eminem wiyita Imana y’injyana ya Rap (Rap God), yakomeje agira ati: ‘Bagiye bakinira imbere y’amaso yanjye inshuro nyinshi mpitamo kubareka. Ibihembo nkabiriya bikwiye gushyigikira abahanzi bashoboye babikwiriye ariko nabonye basigaye bagendera ku marangamutima. Ni gute noneho bakubaka umuziki kandi bari kuwusenya? Ibyo bakora bitandukanye cyane nibyo bavuga. Bavuga ko bubaka umuziki ariko bari kuwusenya imbere yacu’’.

Eminem yavuze ko ibi bihembo bitakoresha ukuri ndetse ko aho guteza imbere umuziki biri kuwusenya ariyo mpamvu atakibyitabira

Uyu muraperi uri mubanyabigwi muri Amerika unibitseho ibihembo 15 bya Grammy Awards, yasoje avuga ko mbere yashimishwaga no kuririmba muri ibi bihembo kandi yo yaterwaga ishema no kubitsindamo gusa ngo kuva mu 2018 byarahindutse nyuma yo kubanako bitakinyura mu mucyo. Eminem yiyongereye ku bahanzi benshi bamaze iminsi banegura ibi bihembo barimo nabo muri Afurika.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND