RFL
Kigali

Alliah Cool yahakanye iby'urukundo rwe na Ommy Dimpoz

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:24/02/2024 22:10
0


Umukinnyikazi wa Filime akaba na Rwiyemezamirimo, Isimbi Alliance wamenyekanye cyane nka Alliah Cool, yahakanye yivuye inyuma iby'urukundo rwavuzwe hagati ye n'umuhanzi Ommy Dimpoz wo mu gihugu cya Tanzania.



Mu mpera za 2023, itsinda ry'abakobwa bishyize hamwe ariko b'abajejetafaranga, Kigali Boss Babes, n'ubundi ribarizwamo Alliah Cool, ryateguye ikirori gikomeye cyo kumurikiramo filime mbarankuru ku buzima bw’abo ibizwi nka “Reality Tv Show”.

Muri iki kirori cyari cyitabiriwe n'abifite, hagaragayemo umuhanzi Ommy Dimpoz abantu bibaza ku kuntu baba baramenyanye ariko n'ubundi ntibabitindaho cyane kuko muri icyo kirori harimo umuhanzi The Ben bisanzwe bizwi ko ari inshuti magara ya Dimpoz.

Icyo gihe Dimpoz yari yaje mu bukwe bwa The Ben, bityo kujyana nawe mu birori bya Alliah Cool ntabwo byari ibintu birenze bituma abantu batabigarukaho cyane. Nyuma gato cyane, nibwo Alliah Cool yerekeje mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa byo kumenyekanisha filime ze binyuze no mu bitangazamakuru byo muri Tanzania.

Abantu baje gucika ururondogora nyuma yo kujya kubona bakabona amafoto adasanzwe ya Alliah Cool ari kumwe na Ommy Dimpoz ubona ko baryohewe n'ibihe barimo icyo gihe. Abantu nta gutinzamo bahise babihuza n'ibyabaye ubwo Dimpoz yitabiraga ikirori cyabo cyo kumurika filime yabo mbarankuru, bityo batangira gukeka ko haba hari umubano w'ibanga uri hagati yabo.

Mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda, Alliah Cool ayo makuru yayateye utwatsi yivuye inyuma avuga ko nta mubano udasazwe afitanye na Ommy Dimpoz.

Alliah Cool yagize ati" Ni ukuri mfite umugabo wange nkund cyane ku buryo ntashobora gutinyuka kugira undi mugabo njyana nawe mu rukundo, ibyo ndamutse mbikoze, byaba ari icyaha, rero ibyo bintu by'uko nkundana na Ommy Dimpoz ni ukubeshya".

Alliah Cool avuga ko ayo mafoto yagiye hanze ubwo bari bagiye bakaganira bisanzwe cyane ko Ommy Dimpoz ari n'icyamamare, akaba ari inshuti n'abantu benshi baba mu Rwanda barimo n'umuhanzi The Ben, ibyo Alliah avuga ko 'inshuti y'inshuti yange, nange aba ari inshuti yange'.

Alliah Cool avuga ko Ommy Dimpoz ari umuntu wamufashije cyane ubwo yari mu gihugu cya Tanzania, dore ko nta n'abantu benshi yari ahazi.


Alliah Cool yahakanye iby'urukundo ruvugwa hagati ye n'umuhanzi Ommy Dimpoz wo muri Tanzania


Alliah Cool avuga ko Ommy Dimpoz yamufashije ubwo yari mu gihugu cya Tanzania 


Ubwo Alliah Cool yahoberanaga na Ommy Dimpoz mu kirori bamurikiragamo filime yabo mbarankuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND