RFL
Kigali

Tito Mboweni wakoranye na Perezida Kagame muri AU yitabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 11:20
0


Tito Mboweni wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y'Epfo akaba na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yitabye Imana ku myaka 65 azize uburwayi budakanganye bwamufashe agahita ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Johannesburg.



Izina Tito Mboweni si rishya mu matwi y’Abanyarwanda benshi kuko uyu wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo yamamaye cyane kubera uko yakunze gukoresha urubuga rwa Twitter ashima iterambere ry’u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame.

Inkuru y'inshamugongo y'urupfu rwa Tito Titus Mboweni wabaye Minisitiri w'Imari wa Afurika y'Epfo kuva mu 2018-2021,yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, nyuma yo gufatwa n'uburwayi budakanganye,

Mboweni wari ari inzobere mu bukungu, yakunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Mu Kuboza 2018, Mboweni yanejejwe n’isuku yasanze i Kigali, agereranyije n’umwanda wo mu Mujyi wa Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.

Ku wa 5 Nyakanga 2019, ubwo uyu mugabo yari mu ndege ya RwandAir yerekeza i Kigali yasangije ibihumbi by’abamukurikira kuri Twitter urugendo rwe rwose.

Mboweni wabaye mu bagize itsinda ry’intiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ku wa 8 Ukuboza 2019, bagirana ibiganiro byihariye.

Yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo asimbuye Nhlanhla Nene weguye, mu kwezi k’Ukwakira mu 2018.

Ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yatangazaga ko Mboweni ari we ugomba kuba Minisitiri w’Imari mushya, yabwiye itangazamakuru ati: “Nyuma y’ukwegura kwa Nene, nafashe umwanzuro wo kugira Tito Mboweni Minisitiri w’Imari guhera aka kanya.

Nk’umuntu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru na mbere yaho akaba yarabaye Minisitiri w’umurimo, Mboweni arazana muri uyu mwanya ubunararibonye bwinshi mu bijyanye n’imari, politiki y’ubukungu n’imiyoborere.”

Mboweni yabaye Minisitiri w’Umurimo ku butegetsi bwa Nelson Mandela.


Tito Mboweni wakunze gushima iterambere ry'u Rwanda yitabye Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND