Nyuma y'uko inshuti ye Haji Manara amusabye kudafunga umutwe ahubwo agasaba imbabazi Zuchu, Diamond yaciye bugufi asaba abafana be kukujubya Zuchu mpaka amuhaye imbabazi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Zuchu yatangaje ko atakiri mu rukundo na Diamond Platnumz ukundi ndetse atangaza ko nta gahunda yo kongera gukundana kundi ariko ntiyatangaza icyo bapfuye.
Amakuru yakomeje gukwirakwizwa, ni uko icyabaye imbarutso yo gushwana kwabo ari amashusho yagiye hanze agaragaza Diamond n'umugore we Zari Hassan bafatanye agatoki ku kandi bisa nkaho hari byinshi bahuriyeho Zuchu yaba atazi.
Nyuma y'ibyo, byasaga nk'aho Zuchu atuye urusyo Diamond Platnumz kuko yahise atangaza ko abagana be bakwiye kumuba hafi muri iki gihe yamaze guterwa uwinyuma n'umukunzi we aho gusaba imbabazi.
Nyuma y'uko Haji Manara amenye amakuru, yaganiriye na Diamond amusaba kudakomeza gufunga umutwe ahubwo akemera akajya gusaba imbabazi Zuchu aho yagiye mu bitaramo mu mujyi wa Zanzibar.
Nk'uko yabitangaje, Diamond Platnumz yabitekerejeho asanga ari ukuri akwiye kujya gusaba imbabazi afata urugendo ajya Zanzibar aho Zuchu ari mu rwego rwo kugira ngo amusabe imbabazi biyunge bongere bakundane abaanzi bahige.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yasabye abantu ko bajujubya Zuchu mpaka amuhaye imbabazi ndetse bakaza kwitabira igitaramo aza gukorera mu mujyi wa Zanzibar.
Muri ibi, nta kintu gitunguranaye kirimo kuko ubuzima bw'urukundo rwabo buri munsi ni uguhora bashwana umunsi ku wundi bakongera bakiyunga. Ibyo byose bakabikora mu buryo bw'ubucuruzi.
Haji Manara yagiriye inama Diamond Platnumz yo gufungura umutwe
Zuchu yamaramaje avuga ko atazongera gusubirana na Diamond Platnumz
Diamond Platnumz yasabye abafana be kujujubya Zuchu mpaka amuhaye imbabazi
TANGA IGITECYEREZO