Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports,Rudasingwa Prince na myugariro wa Musanze FC bakoreye impanuka mu kibuga bagongana bahita bajyanwa kwa muganga.
Kuri uyu wa Gatanu Saa Kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium nibwo haberga umukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,Rayon Sports yari yakiriyemo Musanze FC.
Warangiye iyi kipe yo mu karere ka Musanze ariyo itahanye amanita 3 ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Tuyisenge Pacifique ku munota wa 73.
Muri uyu mukino ariko habereyemo impanuka ikomeye aho ku munota wa 86 ,rutahizamu wa Rayon Sports ,Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbuye yagonganye na myugariro wa Musanze FC ,Muhire Anicet maze bombi bagatakaza ubwenge.
Hahise hitabazwa imbangukira gutabara ijyana uyu mukinnyi kwa muganga naho uyu wa Musanze FC akurwa mu kibuga ariko nawe umukino urangiye yahise ajyanwa mu bitaro bitewe n’ukuntu yari yababaye cyane.
Kugeza ubu aba bombi baracyari mu bitaro aho bari kwitwabaho n’abaganga.
Ubwo aba bakinnyi bombi bari bakimara kugongana
Ubwo abakinnyi batangaga ubutabazi bw'ibanze kuri Rudasingwa Prince
Rudasingwa Prince ashyirwa mu mbangukiragutabara
Imodoka yatwaye Muhire Anicet kwa muganga
Rudasingwa Prince ashyirwa ku ngobyi y'abararwayi kugira ngo imugeze ku mbangukiragutabara
Rudasingwa Prince ashyirwa mu mbangukiragutabara
Nyuma yuko habayeho iyi mpanuka abafana bateje akavuyo bashaka kujya mu kibuga kubera amarangamutima
Abafana bahise bateza akavuyo
Ubwo Muhire Anicet yahabwaga ubutabazi bw'ibanze n'abakinnyi bagenzi be
Imbangukiragutabara isohoka muri Kigali Pelé Stadium ijyanye Rudasingwa Prince
Rudasingwa Prince wababaye cyane
AMAFOTO:Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO