Urukundo rurangwa no kwiyemeza ndetse no wihangana umunsi ku wundi. Abasobanukiwe n’inkundo zifite uburambe batangaje ibintu bikomeye bigaragaza umusore uzakunda ubuziraherezo ntiyubakire ku musenyi
Aya marangamutima y’abantu babiri ndetse n’ibyiyumviro
bihuzwa bikarema umuryango, ntibyorohera buri wese, kuko benshi ntibagira amahirwe yo kurambana cyangwa
ngo basazane nk'uko bamwe babisezerana mu mategeko n’imbere y’Imana, ndetse umubare w’abaka gatanya ugakomeza kwiyongera.
Dore ibyatangajwe n’abahanga mu gusobanura urukundo,
biranga umugabo uzagumana nawe mugatandukanywa n’urupfu:
1. Kumva
umukunzi
Kumva umuntu kabone niyo mwaba mudahuje imyumvire ukamwakira burya bigira bake kuko kamere ya muntu irangwa no kwikunda no kwikubira ibyiza byose.
Abagabo
bahorana icyubahiro ndetse n’abagore barakibagomba, niyo mpamvu bamwe
babigenderano bakiyumva nkaho bakwiye guhora bafata imyanzuro yabo bombi, aho
kumva abagore kuko bamwe batekereza ko ari abayobozi.
Abagabo bakunze kugira impano yo gucisha make ndetse bagahitamo gusenya aho guhangana n'abakunzi babo cyangwa abagore bashyingiranwe, batitaye ko bakibakunda.
Batangaje ko umugabo uzagumana n’umugore we, arangwa
no guca bugufi akumva n’imyanzuro y’umugore kandi ntiyikunde ahubwo akamenya
gutandukanya ibyifuzo bye n'iby'umugore, gusa akiga kubihuza bakabana amahoro.
2. Kwitangira
umukunzi
Igitsina gore akenshi bishingikiriza ku mbaraga z’abagabo
cyangwa abakunzi babo bakumva bo bafite intege nke zigomba gushyigikirwa. Ibi bihura
n’icyubahiro gihabwa abagabo kuko abagore babafata nk’abantu badasanzwe
bahorana imbaraga.
Nyamara umugabo wakunze yitanga wese. Kwitangira
abakunzi babo bibahindukira nk’ihame kuko baba batifuza kubatakaza no kubabona
bababaye, ibyo bigashimisha abagore kuko bumva bakikijwe n’imbaraga.
3. Ashyira
umukunzi we mu mishinga y’ahazaza
Birashoboka ko umukunzi wawe mubana cyangwa mutari
mwabana ariko mwitegura kuzarushinga. Kimwe mu bigaragaza umugabo cyangwa
umusore wakunze urukundo rudafite iherezo, ategura ahazaza he atibagiwe n’urukundo
rwe.
Abakunda by’akanya gato rimwe na rimwe bahisha ibyo
bahugiyemo, cyangwa bagatangaza bimwe bidafite agaciro ibiremereye babihishe
abakunzi babo, kuko bazi neza ko babakunda mu gahe gato bitewe n’impamvu
zitandukanye zishobora kubibatera.
Banditse bagira bati “ Umugabo ugukunda by’ukuri
acika ku muco wo kuvuga ngo “Njye, ahubwo agakoresha Twe”. Ibyo ategura
arabigusangiza, akumva nawe ibyo utegura mugafatanya kungurana ibitekerezo nk’abantu
babaye umwe cyangwa babyitegura nk'uko bikomeza gutangazwa.
4. Kubaha
umukunzi
Nubwo abagabo bakwiye kubaha kandi bagomba guhabwa
icyubahiro mu buryo buhoraho, ariko nanone umugabo muzima nawe yubaha abandi,
bigatuma yakira cya cyubahiro akwiye.
Ntawahakana ko umugabo wubaha, abantu benshi bamukunda ndetse bakamubonamo umuntu w’ingirakamaro wagishwa inama.
Banatangaza
ko umugabo utazatenguha umugore we arangwa no kwiyubaha ubwe ndetse akubaha
umukunzi we, bikaba bimwe mu bigaragaza ko azashobora kubaka urugo rugakomera.
Kubaha umukunzi hakubiyemo byinshi birimo no kumureba mu ishusho y'umubyeyi mwiza mu rugo rwanyu.
Source: GlobalEnglishEditing
TANGA IGITECYEREZO