FPR
RFL
Kigali

Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 21 mu kwezi birinda abagabo kanseri

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/02/2024 18:10
1


Ubushakashatsi bwatangaje ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 21 mu kwezi bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’imyanya y’ibanga cyane izwi nka “Prostate Cancer” ikunze kubibasira ikabaganisha ku rupfu.



Nk'uko bitangazwa na Pulse.ug, umuganga Okafor Prosper yasohoye amashusho atangaza ko umugabo ukora imibonano inshuro zitari munsi ya 21 mu kwezi aba agabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya ndagagitsina y’abagabo cyane cyane izwi nka Prostate Cancer.

Prostate ni agasabo gaherereye hafi y’uruhago,gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.

Okafor Prosper ufite uburambe bw’imyaka irenga icumi mu buvuzi nk’inzobere. Kugeza ubu akaba akora nk'umuyobozi mukuru w’ivuriro Advantage Health Africa.

Uyu mugabo yavuze ko, abagabo barengeje imyaka 40 bakunze kwibasirwa n’iyi kanseri ya Prostate igahitana benshi batuye kuri iyi si.Yatangaje ko guhagarika imibonano ari kimwe mu bishobora gutera umugabo kurwara iyi kanseri ndetse n’ubuzima bwe bukagenda nabi, cyangwa izindi mpamvu zirimo guhangayika bikabije mu buzima.

Ibimenyetso bigaragaza ko umugabo yamaze kurwara iyi kanseri cyangwa ari mu nzira zo kuyirwara harimo:

1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro
2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara
3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka, cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo
4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara
5. Kubona amaraso mu nkari
6. Kugira amaraso mu masohoro
7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi
8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho
9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane)
10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina

Uyu muganga atangaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bishobora no gutera izindi ndwara zandura kuri bamwe bayikora mu buryo butizewe ndetse bakayikora nta bwirinzi. Ariko yavuze ko abagabo bashobora gufatisha ayo mahirwe yo kuyikora bayikora, cyane cyane abarengeje imyaka 40 kuko aribo bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri cyane.

Yatangaje ko bamwe mu bagabo bashobora kubura amahirwe yo gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose bayikeneye bitewe n’imiterere n’imyumvire y’abafasha babo cyangwa abunganizi babo bayikorana ndetse yemeza ko, aba nabo baba bari mu nzira zo kuba barware iyi kanseri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandrine3 months ago
    Ndabona urukund arirwiz





Inyarwanda BACKGROUND