Itorero Healing Center Church riyoborwa na Bishop Ntayomba Emmanuel ryateguye igitaramo ngarukakwezi kizafasha abakristo kumenya aho ibihe bigeze n'icyo basabwa gukora.
Iki gitaramo cy'amacyesha cyiswe "Special Overnight of Praise and Worship" kizaba kuwa Gatanu tariki 23/02/2024 kuva saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo kuwa Gatandatu. Kizayoborwa na Bishop Ntayomba Emmanuel na Rev. Muhirwa Emmanuel.
Abazacyitabira bazagaburirwa ijambo ry'Imana n'abakozi b'Imana tuvuze haruguru basizwe kandi bafite ijambo muri bo, ndetse bafatanye n'abaririmbyi bakunzwe barimo Yayeli, Israel Pappy Healing Music na Kingdom of God kujya mu Mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Abari gutegura iki gitaramo babwiye inyaRwanda ko kizarangwa no "kuramya Imana, guhimbaza no gusenga byimbitse". Ati "Ariko kuri iyi nshuro Bishop Ntayomba azaba yigisha kuri Topic ivuga ngo: Kumenya aho ibihe bigeze n'icyo umukristo asabwa gukora muri ibi bihe".
Mu gitaramo baheruka gukora tariki 26 Mutarama 2024, byari uburyohe cyane dore ko nabwo hari hatumiwe abaririmbyi bakunzwe muri Gospel barimo Healing Music, Holy Entrance Ministries, Brian & Dinah, na Kingdom of God Ministries.
Bishop Ntayomba agiye gusobanurira abakristo uko bamenya ibihe n'icyo bakora
Yayeli ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo ngarukakwezi
Israel Pappy ategerejwe muri iki gitaramo cyateguwe na Healing Center Church
Kingdom of God Ministry yatumiwe muri iki gitaramo mbonekarimwe mu kwezi
Healing Music ibarizwa muri Healing Center Church izaririmba muri iki gitaramo
Healing Center Church ikomeje kuba igicumbi cyo kuramya no guhimbaza Imana
TANGA IGITECYEREZO