RFL
Kigali

Wentworth Miller wamamaye muri 'Prison Break' yahakanye isohoka ry'igice gishya cyayo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/02/2024 18:03
0


Nyuma y'igihe kinini havugwa ko hagiye gusohoka igice gishya cya 6 (Season 6) cya filime y'uruhererekane 'Prison Break' yaciye ibintu, kuri ubu Wentworth Miller wamenyekanye nka 'Michael Scofield' muri iyi filime, yamaze gukurira inzira ku murima benshi bari bayitegereje.



Uretse kuba abakunzi ba filime aribo bakunze cyane filime y'uruhererekane yitwa 'Prison Break', biragoye ko wabona umuntu wayirebye ntayikunde kabona n'ababandi batazikunda. Iyi filime yaraje benshi amajoro abandi ibatesha ibyo bakoraga kuva bayireba aho bahoranaga amatsiko y'ibice bikurikira bitewe n'inkuru iteye amatsiko inuje ubwenge ikinwa muri Prison Break.

Igice cya mbere cya 'Prison Break' cyasohotse mu 2005 kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya FOX. Iyi filime yakomeje gusohoka kugeza mu 2009 ishyizweho akadomo ku gica cyayo cya 4 (Season 4) cyari kigizwe na episode 24. Iki gihe benshi barabaabye cyane kuko batiyumvishaga uburyo iyi filime yabaryoheye yarangira batazongera kubona ibindi bice.

Prison Break iri muri filime zaciye ibintu ku Isi kuva mu 2005

Abafana b'iyi filime bakomeje gusaba ko yasubukurwa igakomezwa ndetse n'abamwe mubayikinaga bagenda bagaragaza ko bagishaka ko ikomezwa. Ibyifuzo byabo byasubijwe mu 2017 ubwo hasohokaga igice cyayo cya 5 (Season 5) kigizwe na episod 9. Iki gice bakigize gito bitewe n'uko batari bagambiriye kuyikomeza ndetse na bamwe mubayikinaga harimo abari banze kuyigarukamo.

Nyamara byakomejwe kugenda bivugwa ko hari gukorwa igice cya 6 cy'iyi filime yakunzwe bityo abafana bagakomeza kuyishyuza ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byafashe indi ntera ubwo Michael Torn uyobora Fox Enterntainment yatangazaga ko bageze kure ibiganiro byo gutunganya igice cya 6 ndetse ko hari amahirwe menshi y'uko cyazatangira gusohoka muri uyu mwaka wa 2024.

Benshi bari biteze isohoka rya 'Season 6' ya Prison Break

Umukinnyi wa filime Dominic Purcell wamamaye nka Lincoln muri Prison Break, mu mpera ya 2023 akoresheje urubuga rwa Instagram ye, yateguje abafana b'iyi filime igice cya 6 avuga ko ntakabuza kiri mu nzira ndetse ko abo bayikinanye kera bazongera kuyigaragaramo. Ibi byakiriwe neza n'abayikunda gusa ubu birasa nkaho bigiye kuba inzozi.

Kizigenza w'iyi filime Wentworth Miller akaba ari nawe wari umukinnyi w'imena muri Prison Break wayikinnyemo yitwa Michael Scofiled (benshi bita Nyirimipangu) yamaze gusaba abakunzi bayo kurekera kuyitegereza kuko ntabindi bice bishya bihari nk'uko byari byitezwe.

Wentworth Miller uzwi nka Scolfield muri Prison Break yemeje ko ntabice bishya byayo bizongera gusohoka

Mu kiganiro Wentworth Miller yagiranye na Hollywood Reporter yakuriye inzira ku murima abafana ba Prison Break. Yagize ati: ''Ni ibintu natwe bitadushimishije kubivuga gusa ni ngombwa ko abantu bamenya ukuri. Abafana bayo nabasaba kurekera gutegereza igice cya 6 kuko ntagihari. Ntakiri gukinwa rwose ibya Prison Break byararangiye''.

Uyu mugabo ukunze kuvuga amagambo macye, yakomeje agira ati: ''Yego hari igitekerezo cyo gukora igice cya 6 kandi twanabiganiriyeho kenshi ariko ntibyakunze. Igihe cyari kigeze ngo kiriya gitabo tugifungire hariya. Biranashoboka ko twari kuyikomeza ntibe nziza nka mbere. Inkuru ya Scofield n'umuvandimwe we n'inshuti zabo bacikanye gereza ni hariya yarangiriye''.

Yasabye abafana kudakomeza kuyitegereza kuko itazongera gusohoka ndetse avuga ko nabo bitabashimishije

Wentworth Miller wabajijwe impamvu ya nyayo Prison Break itazongera gusohora ibice bishya, yavuze ko hari impamvu nyinshi gusa yanemeye ko nawe ubwo ari mubashatse ko igaruka gusa yavuze ko bidashobotse ahubwo asaba abayikunda kongera kuyitangira bushya kuburyo bayireba baziko irangira burundu itazongera gusohoka.

Biravugwa ko kutagaruka kwa 'Prison Break' byaturutse ku kumvikana gucye ku bijyanye n'amafaranga bishyuraga abayikina

Ibi abitangaje nyuma y'igihe kinini abafana ba Prison Break bategereje igice gishya cya 6. Andi makuru avugwa mu binyamakuru nka CinemaBlend avuga ko impamvu nyamukuru Prison Break yashyizweho akadomo ari amafaranga menshi abayikina basabaga kugirango bongera bayigarukemo. Fox inaniwe kubishyura ayo bashakaga bamwe muri bo b'ingenzi (main characters) bahise banga kugaruka bityo isubikwa gutyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND