Nyampinga w'u Rwanda umwaka wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko atazi neza niba iwabo w'umukunzi we Michael Tesfay ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, bazamusaba gufungisha inyinya nk'ibyakorewe Meddy.
Umuhanzi Meddy ubwo yarimo atereta umugore we Mimi mbere y'uko babana, amakuru avuga ko yaje gutegekwa n'umuryango we 'Mimi' ko agomba gusibisha inyinya ye cyangwa akareka umukobwa wabo kubera ko mu gihugu cya Ethiopia umuntu ufite inyinya babifata nk'inenge.
Meddy wakundaga Mimi cyane, yanze guheba uyu mugore wari waramutwaye uruhu n'uruhande, ahitamo gusibisha iyo nyinya kugira ngo yubahe icyifuzo cy'umuryango w'umukobwa kandi akomeze agumane na Mimi.
Ntabwo abafana babyishimiye kuko ku mbuga nkoranyambaga bandikaga bavuga ko bababajwe no kuba uyu muhanzi yasibishije inyinya yari afite nyamara nayo iri mu byo bamukundiraga.
Miss Nishimwe Naomie wifitiye inyinya kandi nawe akaba ari mu rukundo n'umusore uturuka muri Ethiopia uherutse no kumwambika impeta y'urukundo, avuga ko atazi neza niba nawe bazamusaba gusibisha inyinya.
Mu kiganiro mu makuru kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yari abajijwe niba nawe ashobora kuzafungisha inyinya ye, Miss Naomie yagize ati: "Biriya bya Meddy nabyumvishe hariya, ariko njyewe ntabwo barambwira kuyifunga, rero sinzi niba bazanabimbwira kuyifunga".
Ubwo yari abajijwe uko yabyakira aramutse asabwe kuyifunga, yagize ati: "Ntabwo ndabimenya ariko ndakeka ko Michael n'umuryango we ibyo batabikomeza cyane".
Miss Nishimwe Naomie avuga ko inyinya ushobora kuyihindura ukayifunga cyangwa se ntuyifunge kandi mugakomeza mukabana mukanakundana ubuziraherezo.
Miss Nishimwe Naomie ntabwo azi neza niba umukunzi we Michael bitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024 azamusaba gusibisha inyinya
TANGA IGITECYEREZO