Kigali

Niyo Bosco ashobora kwisanga muri Sony Music - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:16/02/2024 13:11
0


Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamamaye nka Niyo Bosco yatangaje ko ibiganiro by’imikoranire bigeze kure n’ikigo gifasha abahanzi cya Sony Music.



Kuwa Kane tariki 15 Gashyantare 2024 ni bwo Niyo Bosco yaganiriye n’itangazamakuru, amurika EP ye ya kabiri yise “New Chapter’ nyuma y’iyo yari yakoze yise “6 Weeks of Niyo” yashyize hanze ubwo yabarizwaga muri Mie Empire.

Yerekanye umuyobozi mushya uzajya ureberera ibikorwa bye muri Kikac Misic, Leo usanzwe ari nyiri Hi5 studio. Uyu mugabo yavuze ko Hi5 yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kikac kugira ngo bakorane cyane na Niyo Bosco.

Niyo Bosco kandi yavuze ko indirimbo “Emonado” ari integuza ya Ep “New Chapter’ avuga ko n’igihe atasohoraga indirimbo, yabaga ahugiye mu bindi bikorwa bya muzika birimo kwandikira abandi bahanzi.

Mu gusoza iki kiganiro, yakomoje ku mushinga wo gukorana n’ikigo cyamamaye mu gufasha abahanzi ku Isi cya Sony Music.

Niyo Bosco yagize ati “Icyo nakongeraho, hari ibintu byinshi turimo gukoraho batababwiye ariko n’ubwo bitaranozwa neza cyane, gusa turi mu biganiro n’ikitwa Sony. Nibigenda neza, Imana ibigiyemo, muri iyi minsi dushobora kuba turimo gukorana nayo”.

Sony Music yamamaye cyane ikorana n’ibirangirire ku Isi nka Michael Jackson, Beyonce, Shakila n’abandi. Muri Africa, iki kigo cyakoranye n’abahanzi barimo Davido, Sarz, Gyakie n’abandi benshi babaye inyenyeri muri muzika ya Africa.

Niyo Bosco si we muhanzi nyaRwanda wa mbere waba uvuzweho gukorana na Sony kuko The Ben yabivuzweho muri 2021 gusa amaso yaheze mu kirere. Niyo Bosco yavuze ko ari mu biganiro n'ikigo cya Sony Music kugira ngo kimufashe gucuruza imiziki no kuyigeza kure

Niyo Bosco yashyize hanze Ep yise "New Chapter'


Niyo Bosco na Mnager we Leo


Niyo Bosco na Claude Uhujimfura nyiri Kikac Music

Reba ikiganiro Niyo Bosco yagiranye n'itangazamakuru

">

Reba zimwe mu ndirimbo zigize Ep ya Niyo Bosco

">

">

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND