Kigali

Iteye agahinga! Byinshi kuri filime “Spaceman” ivuga ku mateka yubatswe n'umwana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:16/02/2024 11:01
0


Spaceman Filime igiye gusohoka mu ntangiriro za Werurwe ,igaruka ku nkuru ibabaje y’umwana watereranwe mu buto, akarwanira ubuzima bwe ,agahinduka uwifuzwa na buri wese umubona mu bihe bigoye cyane.



Hagiye gusohoka filime yigisha bamwe banyuze mu buzima bubi bakiri abana, ariko igaragaza n’icyizere cy’ubuzima binyuze mu nkuru ibabaje y’umwana wakuriye mu bwihebe nyuma izuba rikaza kurasa.

Tariki ya 1 Werurwe 2024, hazashyirwa hanze filime  “ Spaceman” yakiniwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazakinamo bamwe bamamaye muri uyu mwuga nka Adam Sandler,Carey Mulligan, Paul Dano n’abandi.

Inkuru ibabaje y’uyu mwana w'umuhungu wahawe izina rya “Jakub Prochazka” ivuga uburyo yakuriye mu gahinda ko gutabwa akiri muto cyane,  akarerwa n’umusaza ndetse n’umukecuru, agatungura benshi ubwo yahindukaga icyamamare ndetse agahindura ubuzima.

Uyu mwana w’umuhungu yageze kuri byinshi birimo no kugera mu cyogajuru benshi babona nk’inzozi.

Iyi filime itegerejwemo  ibyamamre nka Adam Slander wakunzwe muri filime zirimo Murder Mystery, Hustle n’izindi.

Uyu munyarwenya akaba n’icyamamare muri filime Adam, niwe wakinnye nk'umwana watereranwe  mu buto, agakurira mu bizima atishimiye, ariko ahazaza he hagatera ishema benshi.


Adam Slander ategerejwe muri iyi filime izasohoka muri Werurwe tariki ya 1, 2024


Yakabije inzozi zo kujya mu cyogajuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND